00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa ukiri muto wasambanyijwe akabyara impanga ahangayikishijwe n’ahazaza h’abana be

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo watewe inda akaza kubyara impanga, yavuze ko abayeho nabi kuko atabasha kubona igitunga abana be kuko avuka mu muryango utishoboye.

Uyu mukobwa avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko n’umusore w’imyaka 18, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi we wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Ruhanga, ishuri riherereye mu Murenge wa Rusororo.

Ubwo nibwo ngo yari akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu buzima bwe, uyu musore bari basanzwe bakundana, niwe wari wagize isabukuru y’amavuko yabanje kumunywesha inzoga arasinda bituma basambana mu buryo butunguranye.

Ati “Nari mvuye birori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu w’inshuti yanjye, sinanywaga inzoga ariko uwo munsi yarabinsabye ndabyemera noneho ndasinda bwije aramperekeza mu nzira tugenda nibwo yatangiye kunsoma, turaryamana.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko nyuma yatangiye kumva atamerewe neza mu mubiri anabura imihango bihita bituma agira amakenga ko yasamye n’ababyeyi be batangiye kubimubaza.

Yagize ati “Mama yabonye narahindutse ambaza ikibazo mfite musobanurira ibyambayeho anjyana kwa muganga basanga ntwite impanga.”

Mu buhamya bwe avuga ko nyina akimenya ko atwite byamubabaje cyane yibaza uko azarera izo mpanga cyane ko asanzwe atishoboye.

Yongeyeho ko ahorana impungenge z’ejo hazaza h’abana be kuko umusore wamuteye inda yahise amwihakana.

Uyu mukobwa yaboneyeho gushishikariza bagenzi be kwitwararika mu gihe basuye abasore anagaragaza icyifuzo cyo gusubira mu ishuri mu gihe yaba abonye umuterankunga.

Ahora ahangayikishijwe n'ahazaza h'abana be nyuma yo kubyara impanga adafite ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .