00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugeni yafashwe n’indwara y’umutima apfa amarabira mu bukwe, umukwe ahita yambikana impeta na murumuna we

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 4 Kamena 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Mu Buhinde ahitwa Uttar Pradesh habaye ibirori bivanze n’ibyago ubwo mu gihe ubukwe bw’umugabo witwa Mangesh Kumar n’uwo yari yarahisemo ko barushingana, Surabhi, bwari burimbanyije umugeni yafashwe n’indwara y’umutima agapfa amarabira.

Imiryango y’abo bageni yahise itumizaho muganga maze yemeza ko umugeni yashizemo umwuka, iyo miryango ihita yemeranywa ko uwo mukwe yahita yishumbusha Nish, murumuna w’umugeni.

Times of India yatangaje ko ibi byabaye mu cyumweru gishize ku wa 27 Gicurasi mu mihango y’ubukwe bw’Abahindu yaberaga Uttar Pradesh.

Mu Buhinde, ibijyanye n’urushako ku bana biracyagirwamo uruhare n’ababyeyi ku kigero cya 90 % ku buryo no muri ubu bukwe buvugwa muri iyi nkuru amahitamo y’ababyeyi yabayeho vuba bakemeza ko umukwe yahita ashyingiranwa na murumuna w’umugeni wari umaze gupfa.

Radha Patel washinze urubuga rwa Single to Shaadi rukora ibyo gushakira abantu abakunzi bashobora kurushingana, yavuze ko mu Buhinde iby’ababyeyi bahitiramo abana bihaba ku rugero rwo hejuru.

Yakomoje ku kuba nyina umubyara yarigeze kwisanga mu ihurizo nk’iryo ubwo nyirasenge yapfaga arimo kubyara maze hagahita havuka igitekerezo ko nyina yahita ashyingiranwa n’uwari muramu we.

Patel yagize ati “Imiryango myinshi y’inshuti iba ishaka kuguma hamwe mu by’urushako kandi ni ibintu bisanzwe ku miryango.”

Akomeza avuga ko icyo gihe nyina yari atarashyingirwa kandi yari akiri muto maze ntashime icyo gitekerezo cyari kivutse cyo kurongorwa na muramu we bikarangira ababyeyi bamwumvise ntibamushyingire ku gahato.

Muri ubu bukwe bwaberaga Uttar Pradesh, imiryango yanzuye ko umuhango w’ubukwe wakomeza maze umurambo w’umugeni wari umaze gupfa ukaba uryamishijwe mu kindi cyumba kiri aho ubukwe bwaberaga.

Abo mu muryango w’uyu mugeni bavuga ko batabona uko basobanura iby’urwo ruvange rw’ibyago n’ibirori.

Mu Buhinde, ababyeyi baracyagira uruhare runini ku mahitamo y'urushako rw'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .