Umuganga yagujije umurwayi amafaranga, amwishyuje amwandikira dosiye ko arwaye mu mutwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2018 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Dr. Suellen Lee ukora mu Ivuriro ryo muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuzweho imyitwarire idasanzwe mu kazi nyuma yo guhabwa amafaranga n’umurwayi, yayamwishyuza akamwandikira ko arwaye mu mutwe.

Inama y’Abaganga muri Tennessee yasanze Dr. Suellen Lee w’imyaka 79 yaratatiriye amahame y’umwuga.

Icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga Lee wari umuganga w’indwara zo mu mubiri, yaragujije amafaranga umurwayi yo kuzamura ivuriro rye. Mu kumwishyuza, Lee ngo yihutiye kuvuga ko yamusanganye uburwayi bwo mu mutwe.

Ibyo ngo yabikoze ashaka uburyo bwo kutazamwishyura, anabyemeza nta suzuma yabikoreye.

Raporo ngarukakwezi y’Ishami ry’Ubuzima muri Tennessee ntiyatangaje umubare w’amadolari Lee yahawe.

Ikinyamakuru The Tennessean cyatangaje ko ashobora kuba agera kuri $300,000.

Iyi raporo igaragaza ko mu gusuzuma uwavuzweho uburwayi bwo mu mutwe butuma yibagirwa cyane, umuhanga mu by’imitekerereze yavuze ko nta kibazo yamusanganye.

Lee utemera ko yakoze ikosa yanzuye kureka akazi no gutakaza impamyabumenyi. Yanaciwe ihazabu ingana na $2,000.

Lee yagize ati “Byose byari ibinyoma. Nabwiwe ko ninkomeza gutsimbarara bizankomerana kandi nta nyungu yarimo. Nta mahirwe nari mfite yo kubihindura.”

Amadolari Lee ashinjwa yayagujije mu myaka 20 ishize ndetse ngo amaze igihe yishyura uwo mwenda.

Avuga ko ariko agihagaze ku burwayi avuga ko yasanganye uwo mugore yagujije amafaranga, nk’uko yabigaragaje mu myaka ibiri ishize.

Ngo umurwayi kumushyira ku karubanda, ni uko yari amurakariye cyane kubera ko yavuze ko afite uburwayi bwo kwibagirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza