Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways igiye kugwa i Londres

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Umugabo yahanutse mu ndege yari igeze hejuru y’umujyi wa Londres, nyuma y’urugendo rw’amasaha icyenda ruva i Nairobi, aho yari hiyishe mu bice byo hasi by’indege.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahanutse mu mapine y’indege ya Kenya Airways ubwo yegeraga ikibuga cy’indege cya Heathrow, nk’uko Polisi yo mu mujyi wa Londres yabitangaje kuri uyu wa Mbere.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko umuturage yumvise ikintu cyihonda hasi. Ati “Yari yambaye imyenda ye n’ibindi byose. Nitegereje mbona hari amaraso hirya no hino mu busitani.”

Polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane uwo muntu uwo ari we, umurambo we ukaba wajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Nyuma ariko mu mapine y’indege haje gusangwamo ibiribwa, amazi n’agakapu ke, ubwo indege yari imaze kugera ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow, nk’uko Polisi yabitangaje. Gusa abaturage bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yahanutse yamaze gupfa, kubera ko yari yagagaye ndetse umubiri we watangiye gukonja.

Nubwo uru rupfu rutarimo gushindikanywaho cyane, ngo iperereza rizakomeza.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye, kuko mu 2015 umuntu wari wuriye indege ya British Airways iturutse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yahanutse ubwo yari itangiye kururuka ishaka kugwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow.

Undi wari wihishe mu gice cyo munsi cyayo na we yajyanywe mu bitaro kubera ibikomere yagize.

Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways igeze i Londres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza