Umuforomokazi yarijijwe no gutangira akazi mu bitaro yavuriwemo kanseri inshuro ebyiri ari umwana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Montana Brown yakabije inzozi zo guhabwa akazi mu bitaro yarwariyemo kanseri z’ubwoko butandukanye akaba ari ibintu byamukoze ku mutima ku munsi we wa mbere akabyandika kuri facebook arira.

Montana Brown ni umunyamerikakazi w’imyaka 24 yahawe akazi mu bitaro byitwa Children’s Healthcare d’Atlanta, mu mujyi wa Géorgie, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru dukesha topsanté igaragaza ko uyu mukobwa yarwaye kanseri bwa mbere afite imyaka ibiri, akarwa indi afite imyaka 15.

Uyu mukobwa ngo yahoranaga inzozi kuva mu bwana bwe zo kuzaba umuforomokazi wita ku bana, none inzozi ze yazikabije ahabwa akazi mu bitaro yarwariyemo akiri muto.

Ku munsi we wa mbere w’akazi, Montana yanditse kuri facebook agira ati " Uko umuntu wese ampaye ikaze muri serivisi y’ahavurirwa abana ndetse nkareba ikarita yanjye y’akazi nkabonaho ikirango cy’ibitaro, mpita nzenga amarira mu maso.
Simbyiyumvisha, birarenze, mfite ibyishimo birenze byo kuba umukozi w’ibi bitaro.”

Mu kumugaragariza ko bishimiye kongera kumwakira ari umukozi atari umurwayi, serivisi ishinzwe itumanaho muri ibyo bitaro yagaragaje ifoto y’uwo mukobwa ubwo yari mu bitaro by’abana ku nshuro ye ya mbere arwaye ndetse banagaragaza indi foto yuko yahatangiye akazi nk’umukozi uzakora nk’umuforomokazi muri serivisi y’abana.

Ibi byavugishije abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’abo mu muryango we bamugaragariza ko inzozi ze zizakomeza kuba impano nakora neza akitangira akazi.

Uyu muforomokazi yishimiye ko yabaye umukozi mu bitaro yarwariyemo akiri umwana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza