00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Audrey Azoulay yatorewe kuyobora UNESCO muri manda ya kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Umufaransakazi Audrey Azoulay yongeye gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), muri manda ya kabiri y’imyaka ine aho yiyemeje by’umwihariko kwita ku burezi no kubungabunga ibidukikije.

Audrey yegukanye intsinzi ku majwi 155 ku 165 y’abatoye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo, ashimira abamutoye ku bw’icyizere bamugiriye.

Uyu mugore yinjiye muri izi nshingano bwa mbere mu 2017 avuye muri Guverinoma ya François Hollande aho yari Minisitiri w’Umuco.

Yiyemeje guteza imbere uburezi binyuze mu bushakashatsi n’ibiganiro ku barebwa na bwo ndetse no kongera umubare w’uduce tubungabunzwe na UNESCO kugeza mu 2030 mu rwego rwo kurengera ubuso bw’isi bungana na 30%.

Yinjira mu nshingano ze hari mu bihe bibi ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byivanaga muri uyu muryango biwushinja kubogamira kuri Palestine yari ishyigikiye ko ibihugu byose bigira ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

UNESCO (Organisation des Nations unies pour l’éducation, la science et la culture), ni ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye mu by’uburezi, ubugeni, siyansi n’umuco.

Ifite ibihugu 193 by’ibinyamuryango n’ibindi 11 bitari ibinyamuryango mu buryo buhoraho. Icyicaro cyayo giherereye i Paris mu Bufaransa, ikagira amashami 53 na komisiyo 199 ziyifasha kuzuza inshingano zayo.

Audrey Azoulay yongeye gutorerwa kuyobora UNESCO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .