00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Mobutu wari Perezida wa Zaïre yatunze abagore b’impanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Benshi baramuzi kubera imiyoborere ye yari ikarishye cyane ndetse akiha ipeti rya “Marshall” agamije kumvikanisha ko ahambaye mu bya gisirikare. Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu Wa Za Banga witwaga na Joseph akivuka nyuma akaryanga.

Yayoboye Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) kuva mu 1965 kugeza mu 1997, ahirikwa ku butegetsi na Laurent-Désiré Kabila ubyara Joseph Kabila, bose bayoboye icyo gihugu.

Mobutu waguye i Rabat muri Maroc mu 1997 ku myaka 66, afite inkuru nyinshi zihariye ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwa politiki.

Mu mibereho ye bwite, kimwe mu bidasanzwe ni ukuntu yatunze abagore babiri b’impanga kandi bose bakamubyarira. Abo ni Bobi na Kosia Ladawa bavutse mu 1945.

Bijya gutangira hari mu 1980 ubwo Bobi Ladawa yakoraga ubukwe na Mobutu wari umaze imyaka itatu apfushije umugore we wa mbere, Marie-Antoinette.

Barabanye ariko Mobutu akazajya amuca inyuma agatereta n’iyo mpanga ye mu ibanga rikomeye, Bobi abimenye yanga kugirira ishyari umuvandimwe we cyane birangira hemejwe ko aba mukeba we bagasangira umugabo.

Mu myaka 17 Bobi na Kosia Ladawa bamaranye na Mobutu, Bobi yamubyariye abana bane naho Kosia amubyarira batatu.

Abo baje biyongera ku bandi icyenda Mobutu yari yarabyaranye na Marie-Antoinette.

Nyuma y’uko Mobutu witwaga “Messiah” cyangwa “Umubyeyi w’Igihugu” aguye ishyanga, bivugwa ko izo mpanga ubu zakomereje ubuzima mu Bufaransa, u Bubiligi na Maroc.

Bobi na Kosia Ladawa bari impanga babaye abagore ba Mobutu mu myaka 17 mbere y'uko apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .