Kwamamaza

Uguhoberana kwa Hillary Clinton na Obama kwasize amateka (Amafoto)

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 13:00' na Mukaneza M.Ange


Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Hillary Clinton yaciye agahigo aba umugore wa mbere utorewe guhagararira ishyaka rikomeye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ubwo yemezwaga nk’umukandida w’aba- démocrate.

Ku itariki ya 27 Nyakanga 2016 nibwo Inama y’ishyaka ry’aba- démocrate yari iteraniye Philadelphia yemeje ko Hillary Clinton ariwe uzarihagararira mu matora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Mu ijoro ryari ryabanje, Umugabo we Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Amerika yari yamaze iminota isaga 40 agerageza gutaka no kuvuga ibigwi umugore we.

Umunsi wakurikiyeho Perezida Barack Obama nawe yagejeje ijambo ku bari bateraniye muri iyo nama i Philadelphia aho yagaragaje impamvu Hillary Clinton ariwe ukwiye kumusimbura.

Ijambo rye ariko siryo ryasize amateka ahubwo abantu benshi batunguwe ndetse banashimishwa n’uburyo we na Hillary bahoberanye bagahuza urugwiro.

Mbere yo guhoberana ariko babanje gufatana mu biganza maze Hillary yegura umutwe areba mu maso ya Obama umusumba mu buryo bugaragara, ubundi baramwenyura. Ibintu byari binogeye ijisho.

Los Angeles Times ivuga ko nubwo icyari cyazanye Obama ari uguha Hillary inkoni y’ubutware, abantu batandukanye bagaragaje ko barengereye cyane kandi ko bitari bikwiye ko begerana bigeze hariya.

Hari n’abandi batunguwe no kubona Hillary ahoberana mu ruhame mu gihe Obama we ari ibisanzwe.

Obama ashyigikiye ko Hillary aba Perezida mu gihe mu myaka umunani ishize bahataniye guhagararira Ishyaka ry’aba- démocrate mu matora ya perezida bikaza kurangira Obama amuhigitse agahagararira ishyaka.

Amafoto ya Hillary Clinton na Obama bahoberana

Hillary yarambuye amaboko ahoberana na Obama nyuma yo kumutera ingabo mu bitugu
Hillary yafunze amaso ahobera Obama bahuza urugwiro
Obama na Hillary Clinton bari bishimanye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved