Uganda: Umukobwa yakoze ubukwe butagira umugabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Lulu Jemimah w’imyaka 32 ukomoka muri Uganda, yakoze ubukwe wenyine adafite umugabo. Ni nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu n’ababyeyi be bamusaba kwerekana umuhungu bateganya kurushinga.

Aka gashya Lulu yagakoze ku wa 27 Kanama 2018, mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byabereye muri Quepasa Bar ahitwa Kisementi muri Kampala.

Icyemezo cy’uyu mukobwa wiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Oxford mu Bwongereza cyatunguye ababyeyi be, kuko yahisemo gukora ubukwe nta mugabo afite ngo akunde abikize kubera igitutu bamushyiragaho.

Lulu yakoresheje gusa amadolari abiri ya Amerika mu gutega imodoka yamugejeje aho ubukwe bwabereye kuko ibindi yabihawe n’inshuti nk’impano.

Yatangarije Dail Mail dukesha iyi nkuru ati “Niha intego nziza mu buzima bwanjye kandi nizeye ko nzazigeraho ninsoza amasomo. Umuryango wose wambazaga igihe nteganya kurushinga. Data yanditse amagambo azavuga ku bukwe bwanjye mfite imyaka 16. Buri sabukuru yanjye mama yaransengeraga ndetse muri iyi myaka yanansabiraga umugabo mwiza.”

Lulu yatiye ikanzu, akora ubukwe bwa gakondo ndetse anavuga ijambo ku bagera kuri 30 babwitabiriye nubwo umukwe atari ahari.

Yavuze ko ababyeyi be batunguwe n’icyemezo cye ariko cyari gikwiye ndetse kimubereye.

Ati “Narishimye cyane. Inshuti nyinshi zaraje ndetse abanyamakuru bo mu gihugu no hanze, abahanga mu bya filimi na ba rwiyemezamirimo bitabiriye ubukwe bwanjye.”

Lulu yakoze nk’umunyamakuru n’umujyanama mu by’Itumanaho mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira. Yabonye buruse yo kwiga ibijyanye na filimi muri Kaminuza ya Macquarie muri Australia mu 2013.

Nyuma yo gusoza amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yasabye kwiga muri Kaminuza ya Oxford aho yatangiye muri Kanama 2017.

Lulu avuga ko ababyeyi be batunguwe n'icyemezo yafashe
Lulu ku munsi w'ubukwe bwe, yateguriye ibirori muri Quepasa Bar i Kampala ku wa 27 Kanama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 32 y'amavuko
Lulu yakoze nk'umunyamakuru n'inzobere mu Itumanaho mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira
Wari umunsi we w'akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza