Uganda: Umugore yitwikiye mu nzu n’abana kuko umugabo we atamuguriye inyama

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Mata 2018 saa 06:53
Yasuwe :

Warning: fread(): Length parameter must be greater than 0 in /home/lex94/public_html/ecrire/public/evaluer_page.php(51) : eval()'d code on line 14
3

Umugore wo mu gace ka Namutumba gaherereye mu Burasirazuba bw’igihugu yitwikiye mu nzu we n’abana be babiri kubera kurakarira umugabo, Mukama Gwaivu, ngo yanze kugura inyama zo kurya kuri Pasika.

Ku Cyumweru cya Pasika nijoro nibwo Joan Naigaga yitwikiye mu nzu n’abana be nyuma yo gushwana n’umugabo bapfa inyama.

Abaturage baratabaye basanga uwo mugore n’abana be bamerewe nabi, bajyanwa kwa muganga ariko Naigaga apfa akigerayo naho abana bamerewe nabi nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo bagurishije ihene ku mashilingi 70,000.

Umugabo yahise afatamo amashilingi 50 000 ajya kuyishyurira umwe mu bana babo ishuri. Umugore yahise asaba umugabo we kuza gukoresha neza amafaranga asigaye ariko umugabo ntiyabikora.

Umugore yari yasabye umugabo ko ayo mafaranga bayaguramo ibilo bibiri by’inyama zo kurya kuri Pasika no kuwa mbere wa Pasika.

Ku Cyumweru mu gitondo ubwo bavaga mu misa ya Pasika, Naigaga yatse umugabo we ya mafaranga ngo ajye kugura inyama asanga ntayo agifite.

Intambara yahise irota bigera aho umugabo ahitamo guhungira iwabo aho ababyeyi be batuye mu kandi gace ntiyagaruka, umugore aza gufata umwanzuro wo kwitwikira mu nzu.

Abaturanyi bavuze ko uwo mugore bamubonye ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye kugura peteroli ari nayo yakoresheje yitwikira mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga y’Iburasirazuba, James Mubi, yavuze ko bibabaje kuba umugabo yaremeye guta urugo kubera ko bamusabye kugura inyama ntabishobore.

Polisi yanavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo umugabo atabwe muri yombi ku bwo kwihunza inshingano ze nk’umugabo mu rugo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza