Uganda: Umudepite wavuze ko abagabo bakwiye gukubita abagore yasabwe kubasaba imbabazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Umudepite wo muri Uganda yasabwe gusaba imbabazi abagore bagezweho n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo nyuma yo gutangaza ko abagabo bagomba gukubita abagore babo.

Uwo mudepite witwa Onesimus Twinamasiko, ubwo yari kuri Televiziyo NTV, yavuze ko umugabo akeneye gukosora umugore we.

Yagize ati “ Ntukeneye kumubabaza, ukeneye gusa kumukubita byo kumuha umurongo.”

Inkuru ya BBC ivuga ko amagambo y’uyu mudepite yanenzwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga hamwe n’ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Uganda, rivuga ko akeneye kuvurwa no gusaba imbabazi.

Ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyagize kiti “Twinamasiko agomba gusaba imbabazi ku mugaragaro abagore bose bahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Biteye agahinda kuba umudepite ashyigikira ihohoterwa uko ryaba rikozwe kose. Iki ni icyaha.”

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko umugore umwe muri batanu mu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bahura n’ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina nk’uko byatangajwe muri raporo yatangajwe na leta umwaka ushize.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Twinamasiko yagerageje gusobanura amagambo yavuze ashingiye ku bibera mu rugo rwe.

Yagize ati “ Sinashakaga kuvuga ibyo gukubita ku buryo buteza ibikomere cyangwa urupfu ahubwo ni nk’urushyi. Nanjye umunsi umwe nakubiswe urushyi n’umugore wanjye ntibyagira icyo bintwara kuko twakemuye ibibazo twari dufitanye; nanjye gihe nanjye ndamukubita.”

Uko biri kose ngo amakimbirane akwiye gukemurwa mu buryo bw’ubwumvikane nk’uko umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu wabitangaje.

Onesimus Twinamasiko yasabwe gusaba imbabazi abagore nyuma yo kuvuga ko bakwiye gukubitwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza