00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi yatangiye guta muri yombi abagura capati zirenze eshanu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Kanama 2021 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda ikorera mu gace k’Amajyaruguru mu Karere ka Moroto, yatangiye guta muri yombi abaturage bagura capati zirenze eshanu ngo kuko yamaze kubona amakuru avuga ko bamwe bazishyira abajura b’amatungo bamaze iminsi bayogoza aka karere.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, muri Moroto hari ikibazo cy’ubujura bukabije bwiganjemo ubw’amatungo. Kuva muri Nyakanga hamaze gufatwa imbunda 58 zifashishwaga n’aba bajura.

Amakuru dukesha BBC avuga ko mu rwego rwo gukumira iki kibazo Polisi ya Uganda yatangiye guta muri yombi abantu bagura capati zirenze eshanu ngo kuko bamwe muri bo baba bazishyiRIye abo bajura aho bihishe mu bihuru.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko guhagarika aba bantu babagemurira, bizatuma abajura bicwa n’inzara bakava mu bwihisho.

Polisi ya Uganda yatangiye guta muri yombi abagura capati zirenze ishanu ngo kuko byamaze kugaragara ko bazishyira abajura b'amatungo mu gace ka Moroto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .