00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Minisitiri yatije umurindi abagabo bashamadukiye impunzi zo muri Afghanistan, abasaba kutagira ubugugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Kuva Uganda yatangaza ko igiye kwakira impunzi z’Abanya-Afghanistan, abagabo n’abasore bo muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko biteguye kwakira neza ab’abagore n’abakobwa basanzwe bazwiho kuba mu ba mbere ku Isi bagira uburanga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Uganda yatangaje ko igiye kwakira impunzi 2000 z’Abanya-Afghanistan bahunze aba-Taliban bafashe iki gihugu ku wa 15 Kanama 2021 nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva iri tangazo ryajya hanze, mu buryo busa n’urwenya cyangwa gutebya abagabo bo muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko atari bo bazabona aba bagore n’abakobwa b’uburanga bageze mu gihugu cyabo.

Nk’uwitwa Henry Kafumbe abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko izi mpunzi nizigera muri Uganda nta mugabo uzongera kwiteza abagore n’abakobwa bo muri Uganda.

Ati “Nshuti zanjye, mu izina ry’abagabo bo muri Uganda, ntitugishishikariye abakobwa banyu kubera ko abakobwa bo muri Afghanistan bageze muri Uganda.”

Nyuma yo kubona ko abagabo bo muri iki gihugu bakomeje kuzamura ibi biganiro ku bwinshi, Minisitiri w’Uburinganire muri iki gihugu, Betty Amongi na we yabyinjiyemo.

Yavuze ko amasengesho y’aba bagabo yamugezeho kandi ko yabonye uburyo bashyigikiye uyu mushinga ku bwinshi, gusa asaba abagabo bo muri iki gihugu kutazagira ubugugu.

Ati “Nabonye abagabo bacu b’Abagande basengera impunzi zo muri Afghanistan ngo zigere mu gihugu amahoro, ndetse bashyira hanze amafoto y’abagore nk’iyi iri hasi. Kuri iyi nshuro bari kutwizeza ubufasha n’ubufatanye na Guverinoma kuri uyu mushinga! Ndizera ko atari ihuriro ry’abagabo bagira ubugugu.”

Izi mpunzi z’Abanya-Afghanistan iki gihugu cyemeye kwakira zisanga izindi mpunzi miliyoni 1.4 ziri muri Uganda, aho inyinshi zituruka muri Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bituranye zagiyeyo zihunze ibibazo by’intambara n’umutekano muke.

Minisitiri w’Uburinganire, Betty Amongi yasabye abagabo n'abasore bo muri iki gihugu kutagira ubugugu ku mpunzi zizava muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .