Uganda: Abanyeshuri 900 birukanwe kubera umurwano bapfa umukobwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Ukwakira 2017 saa 10:59
Yasuwe :
2 1

Abanyeshuri bagera kuri 900 bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kabale birukanywe nyuma yo kurwanira bikomeye muri icyo kigo, bahanganye biturutse ku bapfaga umukobwa.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, ubushyamirane bwatangiye kuwa gatanu nyuma ya saa sita, intandaro iba umuhungu wiga mu mwaka wa gatandatu wari utangiye gutereta umukobwa bivugwa ko wakundanaga n’umuhungu wiga mu wa kane.

Byateje ubushyamirane hagati y’abanyeshuri bahise bishyira mu matsinda, batangira baterana amagambo, bageze aho bafatana mu mashati baterana ingumi.

Haje kwitabaza Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo, yifashisha ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya ndetse igenda irasa mu kirere.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe umutekano mu Karere ka Kabale, Kenneth Birungi, yavuze ko itsinda rishinzwe umutekano ryagiranye inama n’ubuyobozi bw’ishuri, bakemeza ko baba birukanye abo banyeshuri kugira ngo hatagira indi mirwano ibaho.

Yavuze ko nyuma inama y’ubutegetsi y’iryo shuri ariyo izemeza ibizakurikira kuri abo banyeshuri birukanwe.

Umuyobozi w’ishuri Ryisumbuye rya Kabale, Edwin Babimpa, yavuze ko ubuyoboi bw’ishuri buzabanza kugisha inama inzego zitandukanye mbere yo kugira umwanzuro uwo ari wo wose bufata.

Abo banyeshuri birukanwe nyuma y’iminsi mike abanyeshuri 49 bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Kigezi birukanwe nabo kubera ubushyamirane mu kigo.

Kuwa 16 Ukwakira nibwo birukanwe, nyuma y’akaduruvayo kavutse nyuma y’ukwirukanwa kw’abanyeshuri bane bashinjwaga ko basambanye, bitandukanye n’amabwiriza iryo shuri rigenderaho. Icyo gihe batwitse inzu abanyeshuri bararamo badasize n’iy’umwarimu wabo James Katureebe.

Polisi ishinzwe guhosha imyigaragambyo yitabajwe ku ishuri ryisumbuye rya Kabale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza