Uganda: Abagabo babiri bagaragaye bakurubana ikibumbano cya Museveni mu mihanda ya Kampala

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Gashyantare 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri nyuma y’uko bagaragaye mu mihanda y’Umurwa Mukuru Kampala bakurubana ikibumbano cya Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni.

Aba bagabo babiri umwe witwa Luta Ferdinand na mugenzi we, Nsereko Asharf batawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021. Biregura imbere ya Polisi ya Uganda bavuze ko ari impirimbanyi zishaka impinduka mu mibereho y’Abanya-Uganda.

Bavuze ko Museveni yagaragaje uburiganya mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2021.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yabwiye BBC ko aba bagabo batawe muri yombi, kuri ubu bakaba bari gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Kuva Museveni yatorerwa kongera kuyobora Uganda bamwe mu baturage b’iki gihugu biganjemo urubyiruko bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye cyane ko abenshi muri bo bari bashyigikiye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na we ukomeje kuburana agaragaza ko yibwe mu matora.

Nyuma yo gufatwa na Polisi uyu mugabo yavuze ko Museveni yagaragaje uburiganya mu matora ya Perezida
Polisi ya Uganda yavuze ko aba bagabo bagiye kugezwa imbere y'ubutabera
Polisi yahise ita muri yombi aba bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .