Ubwoba ni bwose kuri Misiri kubera urugomero Ethiopia iri kubaka kuri Nil

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 02:25
Yasuwe :
0 1

Impamvu rukumbi ituma Misiri ikomeza kugira ubuzima kuva na kera, ni uruzi rwa Nil, rufite isoko mu Rwanda rukagemurira icyo gihugu ubutaka burumbuka ruba ruturukanye mu bihugu runyuramo, rukanavomerera ubutayu bwaho, Misiri igahora itoshye.

Ku nshuro ya mbere, iki gihugu gihangayikishijwe n’ibigiye gukoma mu nkokora ubu buzima kandi kugeza ubu bisa n’aho ntacyo cyabikoraho.

Igihugu cya Ethiopia kiri mu mirimo ya nyuma yo kubaka urugomero ruzaba ari rwo rwa mbere runini rwubatswe kuri uru ruzi rwa Nil. Uru rugomero ruzaba rufite ibindi bigega ku ruhande bizarufasha kubika amazi, kugira ngo rubashe gutanga ingufu zihagije.

Ibi byateye ubwoba Misiri kubera ko uru rugomero rushobora gutuma amazi yayigeragaho agabanuka, ndetse miliyoni 93 z’abaturage b’iki gihugu bagahura n’ibibazo by’ibura ry’amazi.

Kubaka ingomero ku nzuzi mpuzamahanga bikunze guteza igabanyuka ry’amazi nubwo nta ngaruka nini bigira ku baturage bakoreshaga ayo mazi. Icyakora hari ibihugu ubuzima bw’ababituye buba bushingiye hafi 100% ku nzuzi zibinyuramo nk’uko Misiri imeze.

Uruzi rwa Nil kugeza ubu, rutanga amazi atunze Misiri ku kigero kiri hejuru ya 90%. Abaturage hafi ya bose bibera mu kibaya cya Nil. Amazi angana na 60% Misiri ikoresha, aturuka muri Ethiopia ku ishami ry’uruzi rwa Nil rizwi nka Nil Bleu.

Misiri ni cyo gihugu gikoresha amazi menshi ya Nil, kuko ikoresha Metero kibe zirenga miriyari 55 muri metero kibe miliyari 88 zishoka muri urwo ruzi buri mwaka.

Nubwo bivugwa ko uru rugomero rwa Ethiopia rushobora guteza ibibazo, icyo gihugu cyo kivuga ko bitazaba bikomeye ku buryo Misiri na Sudani byabura amazi.

Inyigo imwe yakozwe n’umwarimu akaba n’impuguke mu by’ubuhinzi wo muri Kaminuza ya Cairo yagaragaje ko Ethiopia niramuka yujuje ibyo bigega mu gihe cy’imyaka itatu nk’uko ibiteganya, 51% by’imirima ihingwaho muri Misiri izabura amazi.

Inyigo ya Guverinoma ya Misiri igaragaza ko amazi basanzwe bakoresha nagabanukaho nibura metero kibe miriyari imwe, hegitari zisaga ibihumbi 80 z’imirima zizangirika, hanyuma bigire ingaruka ku baturage bagera kuri miliyoni imwe.

Izindi mpuguke zo zivuga ko Misiri na Ethiopia nibiramuka bikoranye mu buryo bwa hafi kandi bigahana amakuru, nta kibazo gishobora kuzaho nkuko The Telegraph yabitangaje.

Ishami rya Nil rizwi nka Nil Bleu, rituruka muri Ethiopia rigakomereza muri Sudani, aho rihurira na Nil Blanc ifite inkomoko mu Kiyaga cya Victoria. Kuva muri Ethiopia, uruzi rwa Nil rushokera mu Misiri, ubundi rukisuka mu Nyanja ya Méditerranée.

Mu masezerano yo muri 2015, ibihugu bya Misiri, Ethiopia na Sudani byemeranijwe gukora inyigo igamije kugaragaza ingaruka urwo rugomero ruzagira kuri Nil. Icyakora, itariki ntarengwa yo gukora iyo nyigo yarangiye nta kigezweho ahanini kubera imikoranire idahwitse hagati y’ibyo bihugu.

Urugomero ruri kubakwa na Ethiopia ruzatwara akayabo ka miliyari eshanu z’amadolari. Rwitezweho gutanga megawati 6 400. Biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.

Urugomero Ethiopia iri kubaka hafi ya Nil Bleu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza