00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yujuje imyaka 104! Ubuzima butangaje bwa nyirakuru wa Meya wa Kirehe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Bamwe bahora bavuga ko nta myaka ijana baribeshya! Musabwa Astérie, umukecuru utuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe, akaba na nyirakuru w’Umuyobozi w’aka karere, Muzungu Gerard. Kuri ubu uyu mukecuru amaze kugira imyaka 104 akiriho kandi akomeye.

Musabwa atuye mu Mudugudu wa Kirehe mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe. Yavutse mu 1917 abatizwa mu 1934 nk’uko bigaragara ku ikarita ye ya batisimu.

Musabwa Astérie yavukiye muri Diyoseze ya Kibungo muri Paruwasi ya Zaza mu 1917, avukira ahitwa i Kabirizi kuri ubu ni mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma.

Yabyaye abana icumi, uwa mbere amubyara mu 1935 bivuze ko yabyaye afite imyaka 18. Kuri ubu abana be batanu nibo bakiriho. Afite abuzukuru 40 n’abuzukuruza 31.

IGIHE yagerageje kumuganiriza ntibyakunda bitewe n’uko atacyumva neza biba ngombwa ko twifashishwa umuhungu we wa bucura witwa Rwagasore Félix ufite imyaka 60.

Yavuze ko nyina umubyara rimwe mu ibanga ryamufashije kugeza iyi myaka harimo kwirinda kurya amavuta.

Ati “Mu byo kurya yakundaga harimo umutsima w’amasaka, amata, inyama z’inka, imboga z’isogi na dodo. Yakundaga kurya ibitoki n’amateke byokeje, mu buzima bwe yirinze kurya amavuta.”

Rwagasore yavuze ko kuri ubu uyu mukecuru aho amariye kugera mu za bukuru atunzwe no kunywa icyayi, amata afunguye bashyizemo ubuki ngo rimwe na rimwe akarya biscuits cyangwa utuyiko tubiri tw’umuceri n’imboga z’ibyatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard ni umwe mu buzukuru b’uyu mukecuru. Aherutse gucisha ubutumwa kuri Twitter asaba abantu kumufasha kwishimira ubuzima bwa nyirakuru wujuje imyaka 104.

Musabwa ni ikimenyetso cyiza kivuguruza imvu ya “Nta myaka ijana” igezweho mu rubyiruko kuko yerekana ko witwaye neza, ukarya neza iyo myaka 100 wayigeza ukiri muzima.

Musabwa Astérie amaze gusaza ku buryo atumva neza
Ibyangombwa by'uyu mukecuru bigaragaza ko yavutse mu 1917

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .