Ubuzima budasanzwe kuri Good Girl Sex Resort, hoteli wakirizwa ibiyobyabwenge n’indaya

Yanditswe na Nshimiyimana Gonzalde
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Mu Kinyarwanda bavuga ko ukurusha umugore akurusha urugo, mu bucuruzi ubanza ukurusha kureshya (customer care) aguhiga mu kubona abakiliya.

Uko iterambere rigenda rizamuka ni nako byinshi bigenda bihindukana naryo mu ngeri zose z’ubuzima. Abakora ubucuruzi nabo niko bashyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku babagana mu rwego rwo kubigarurira bakabibagiza ahandi bashoboraga gutekereza.

Good Girl Sex Resort, ni agace abakerarugendo baruhukiramo kakagira na hoteli mu mujyi wa Cartagena muri Colombia hafi y’inyanja. Ifite uburyo butamenyerewe bwo kwita ku bakiriya, aho ababagana bakirizwa inzoga nyinshi, ikiyobyabwenge cya cocaine n’abakobwa babashimisha mu buriri.

Kwinjira muri ako gace wishyura amadolari ari hagati ya 599 na 1499 harimo kurara ijoro rimwe.

Iyi hoteli ifite ibindi byose wasanga mu zindi hoteli ariko ikagira umwihariko w’uko umugabo uhagiye aticwa n’irari yifuza abakobwa, bwa mbere uhabwa batatu, ku munsi ukurikiyeho ubahwa 16 bakwitaho.

Amashusho yamamaza aka gace n’iyi hoteli yashyizwe hanze, yagaragayemo umugabo wanywaga inzoga nyinshi ari nako yishimisha ku bakobwa barenze umwe nkuko The Mirror yabitangaje.

Indi video zashyizwe kuri internet igaragaza umugabo wari uhagaze aje kwihera ijisho, maze asanganizwa abakobwa bambaye imyambaro y’imbere nk’abiteguye akazi mu buriri.

Mu magambo iyi hoteli yanditse kuri internet agira ati “abakiriya batugana ubu noneho bashobora kubaho ubuzima bahoze barota igihe kinini, kuko twateguye ahantu heza huje byose abagabo bifuza. Twashatse ko umugabo wese utugana atazigera yifuza ibindi byishimo ukundi. Aha ni ku mpera z’ibyishimo bya buri mugabo wese utugana kuko duhamya ko nta handi wajya ngo uhasange ibitaba muri iyi hoteli.”

Iyi hoteli ibifashwamo na sosiyete y’indaya ziyise Good Girls Company, ziyemeje gushimisha abajya kuyiruhukiramo. Ubu noneho zashyizeho n’amarushanwa, aho 60 zizahatanira gufata neza abakiliya.

Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga bagize riti “ ubu noneho tuzaba turi itsinda ry’abakobwa b’indobanure bagera kuri 60 bazaba bari kwita ku bakiriya 30, bivuze ko umugabo umwe azaba afite abakobwa babiri bari kumwitaho.”

N’ubwo gukora umwuga w’uburaya muri Colombia nta tegeko ribihana, ariko gukoreshwa uburaya n’undi muntu cyangwa kubukoresha umwana utarageza imyaka 18 birahanirwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza