00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ko kurya imboga n’imbuto birinda ubwonko kwibagirwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Kanama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwihata amafunguro yiganjemo imboga n’imbuto, bifasha cyane mu kurinda gusaza imburagihe k’utunyangingo tw’ubwonko dufasha mu kurinda abantu kwibagirwa vuba ndetse no kubaka ubushobozi bwo gukora inshingano igihe kirekire.

Ubu bushakashatsi bwari bumaze imyaka 25, bwakorerwa ku bantu ibihumbi 75, buvuga ko abantu bafata nibura miligarama 600 buri munsi z’ibyo biribwa, ibyago byabo byo kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa bigabanuka ku kigero cya 20% ugereranyije n’abantu bafashe miligarama 150 gusa ku munsi.

Umwalimu muri Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Walter Willet, uri no mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko imbuto zirimo inkeri, amacunga n’imboga nka karoti, birinda cyane utunyangingo tw’ubwonko gusaza, bigatuma umuntu akomeza kugira ubushobozi bwo kwibuka no gutekereza neza.

Willet avuga ko “Ubu bushakashatsi bwakoreye ku bantu bari hejuru y’imyaka 50, ubu abenshi muri bo bakaba bafite mu myaka 70 ndetse hakaba hari n’abagejeje muri 80.”

Yavuze ko na mbere y’uko umuntu agera mu za bukuru, akiri mu myaka 20 na 30, ashobora kubona ibimenyetso by’uko ubwonko bwe bushobora kuba bufite ikibazo cyo kwibagirwa vuba. Icyakora ngo akenshi ntibabitekerezaho kuko bumva ari ibintu bisanzwe, nyamara bishobora kuba bifitanye isano n’intungamubiri ubwonko budafite.

Abahanga bahurije ku kwemeza ko ubu bushakashatsi bwizewe kurusha ubundi bw’igihe gito bwajyaga bukorwa, kuko ubu bwakozwe mu gihe cy’imyaka irenga 20, ndetse bakangurira abantu gushishikarira kurya imboga n’imbuto.

Mu mikorere y’ubwonko, umuntu ashobora kugira ikibazo cyo kwibagirwa bitewe n’umunaniro, umuhangayiko n’ibindi, gusa hari ubwo umuntu yibagirwa mu buryo buhoraho, akibagirwa n’ibintu atifuzaga kwibagirwa, kandi akabyibagirwa inshuro nyinshi.

Mu gihe ufite ibyo bimenyetso, ukwiye gutangira kwitegereza niba udafite ibibazo byo kwibagirwa vuba, ubundi ugatanga ingamba zirimo kurya imbuto nyinshi n’imboga, wakomererwa ukagana kwa muganga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya imboga n'imbuto birinda gusaza k'ubwonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .