Kwamamaza

Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ubwo Venus yashoboraga guturwa

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 07:16' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abashakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere bagaragaje ko umubumbe wa Venus ushobora kuba waratuweho mu myaka yashize, n’ubwo ubu nta kimenyetso cy’uko ubuzima bushoboka kuri uyu mubumbe kikiharangwa.

Uyu munsi Venus ifite ikirere kigizwe n’imyuka itari myiza ku buzima, ndetse ishobora gushyuha ikagera kuri dogere 864, mu gihe nk’iwacu bigeze kuri 40 byaba ari ibicika.

Abahanga mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure, Nasa, mu gashami kigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, Goddard Institute for Space Studies, i New York, bavuga ko babonye ibituma Venus igira imiterere yenda kumera nk’iy’Isi.

CNN ivuga abo bahanga bafashe mudasobwa yabashije kugaragaza uko ikirere gishobora guhindagurika, bakayikoresha kuri Venus ngo bitegereze neza uyu mugabane usanzwe ari umubumbe wahanzwe vuba kurusha indi.

Ibyo babonye ngo bijya gusa n’ibigize Isi, ku buryo byatumye batekereza ko mbere uyu mubumbe wahoze ufite inyanja nubwo itari ndende, ndetse ikabaho ubushuye umubiri wa muntu washoboraga kwihanganira nko mu Isi.

Iyi nyanja ntizwiho byinshi nubwo yigeze kuvugwaho na NASA mu myaka ya 1980, ariko bitewe n’uko Venus ari umubumbe wa kabiri uturutse ku zuba, biragoye ko ushobora kugira inyanja ikaramba.

Venus igerwaho n’imirasire ikomeye y’izuba kurusha Isi, ku buryo amazi ahari yahita ayonga nk’ako kanya, akohereza ikinyabutabire cya Oxygene nyuma bigatanga CO2 (Carbon dioxide), ku buryo byagorana kwihanganira ibinyabuzima.

Mu bushakashatsi bwakozwe buyobowe na Michael Way ukorera NASA, we n’itsinda bari kumwe bazi neza ko uguturwa k’umubumbe gushobora kugenwa n’uburyo uzenguruka kimwe n’imiterere yawo.

Venus izenguruka izuba igenda buhoro, mu cyerekezo kinyuranye n’icy’Isi ndetse n’indi mibumbe, bakavuga ko bishobora kuba biterwa n’imirere yayo iremereye, nubwo nyuma byagaragaye ko bishoboka no ku kirere gito.

Way ati "Amazi ntabwo ahita avuga ubuzima. Icyo twizera ni uko amazi ari ishingiro kugira ngo ubuzima bubeho. Venus iragoye cyane kuyitangiriraho ubuzima. Gusa yari ihehereye ndetse itoshye mu myaka yashize mu mateka. Imaze imyaka igera kuri miliyari 4 isinziriye. Gusa ubushakashatsi twakoze kwari ukwerekana ko Venus ishobora kuba ari umubumbe mwiza wabaho ubuzima."

Mu bushakashatsi buri imbere hashobora kuzagaragazwa ingano y’amazi Venus yaba yarigeze, uburyo uyu bumbe waje kuyatakaza n’igihe byabereye, ndetse hakagaragazwa n’ibindi byahigeze uretse amazi.

Venus ni wo mubumbe wa kabiri uvuye ku zuba, mbere ya Mercure

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved