00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urumogi rushobora kuba rufite inkomoko mu Bushinwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, bwagaragaje ko urumogi rushobora kuba rufite inkomoko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa aho kuba mu Majyepfo ya Aziya nk’uko bamwe babyibwira.

Abashakashatsi bavuga ko bahavumbuye urwo mu bwoko bwa Sativa rukundwa na benshi ariko rukaba icyago ku buzima bwa muntu aho bavuga ko rwabaye muri ako gace uhereye hagati y’imyaka ibihumbi 10 n’ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yesu nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru cya ‘Science Advances’ cyashyize ahagaragara ibyavuye muri bwo.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ku byavuye muri ubu bushakashatsi yavuze ko igihingwa cy’urumogi kiri mu byo abantu batangiriyeho ubuhinzi mu mizo ya mbere ndetse bakaba bararwifashishaga mu gukora imyambaro, mu biribwa n’imbuto zarwo zigakorwamo amavuta nubwo kuri ubu kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse bigoye kubera amabwiriza agezweho mu isi ya none akumira ikoreshwa ryarwo bitari ku mpamvu z’ubuvuzi.

Kugira ngo hamenyekane inkomoko yarwo, itsinda riyobowe n’abashakashatsi baturutse mu Busuwisi no mu Bushinwa basuzumye isanomuzi ry’utubuto tugera ku 110 maze babasha kubonamo nibura ubwoko bune bw’urumogi, bwaba ubwa ‘Basal’ bukunda kuboneka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bushinwa ndetse na ‘Hemp na Marijuana’ bukomoka kuri ‘basal’ bukaba bushobora kuba bwaratangiye guhingwa mu myaka ibihumbi 12 ishize.

Iyi ngo ni na yo myaka yatangiriyemo ibikorwa by’ubugeni nk’ububumbyi muri Taiwan, mu Majyepfo y’u Bushinwa no mu Buyapani.

Urumogi ngo rwagiye rusakara mu bice binyuranye by’isi by’umwihariko mu Burayi mu myaka ibihumbi bitatu ishize ndetse rwageze muri Afurika mu kinyejana cya 13 nk’uko ubushakashatsi bubitangaza, rugera muri Amerika y’Epfo mu kinyejana cya 16 na ho mu ntangiriro z’icya 20 rugera muri Amerika y’Amajyaruguru.

Umunyamateka w’Umugiriki, Herodotus, ni we rukumbi wanditse ko urumogi rwatangiye kunyobwa muri Asia yo Hagati, icyakora mu 2019 mu burengerazuba bw’u Bushinwa hagaragaye imva imaze imyaka 2500 yagaragayemo ko abantu bashobora kuba baranarukoreshaga mu mihango yo gushyingura ariko ntibizwi neza niba rwaranyobwaga mu buryo bikorwa none.

Urumogi ngo rwaba rukomoka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .