00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa ivukana ubushobozi bwo kumvikana n’ikiremwamuntu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Kamena 2021 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Imbwa ni imwe mu nyamaswa zikunze kwitabazwa mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi n’inzego zinyuranye, ifatwa nk’inyamaswa ifite ubwenge n’ubuhanga budasanzwe bitewe n’ibikorwa ikora.

Ni kenshi uzasanga mu nzego z’umutekano hitabajwe imbwa mu rwego rwo gucunga umutekano nko gusaka ibisasu, kubitegura, gusaka ibiyobyabwenge ndetse no gucunga umutekano mu ngo z’abaturage. Muri iyi minsi bwo hari n’iziri kwifashishwa mu gutahura abagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19.

Hari abageze kure bazishyiriraho n’amashuri kugira ngo zigishwe ibyo zikora kuko akenshi uko itojwe ariko ikura kandi icyo yigishijwe akaba ari cyo igenderaho. Hari abakomeje kwibaza ubushobozi zifite niba zishobora kububona zitabanje gutozwa cyangwa kwigishwa.

Ubushakashatsi bwasohowe mu kinyamakuru gitangaza amakuru ku binyabuzima, Current Biology, bwagaragaje ko hari ibibwana bivukana ubushobozi bwo kumva ikiremwamuntu bitabanje kubitozwa cyangwa kubyigishwa.

Muri ubwo bushakashatsi bavuga ko byibuze ku byumweru umunani gusa hari ibibwana biba byatangiye gufunga amaso iyo bigeze imbere y’abantu bitazi cyangwa gukurikiza icyerekezo kigaragazwa n’intoki z’umuntu.

Uwari uyoboye abakoze ubu bushakashatsi, akaba n’umushakashatsi ku kigo cya Canine cognition Center muri Kaminuza ya Arizona no muri Canine Compassion muri Santa Rosa ho muri California, Emily Bray, yavuze ko ku myaka mike cyane imbwa ziba zifite ubumenyi bwo kubana n’ikiremwamuntu.

Yagize ati “Ibibwana nubwo byaba bitarahura n’abantu kenshi, bishobora kumenya indoro y’umuntu kandi bishobora gukoresha amakuru bikuye ku kiremwamuntu mu buzima busanzwe, nko kumenya gushakisha ibiryo byahishwe.”

Bray na bagenzi be bakoreye ubushakashatsi ku bibwana 375 bimaze ibyumweru umunani, hitawe cyane ku byahuye n’abantu gake. Baje kuvumbura ko hari aho usanga kumenya niba imbwa ishobora gusabana n’abantu ari ubwenge karemano.

Ibi bibwana byakoreweho ubushakashatsi ni byo mu bwoko bw’imbwa zitwa Labrador na Golden kandi izi zakoreweho ubushakashatsi zose ni izororewe kuzakoreshwa muri serivisi zitandukanye.

Muri ubu bushakashatsi, mu kubukora bifashishije gushushanya ibisa n’utuziga tugera kuri tune cyangwa dutandatu, maze umwe agafata ikibwana mu ntoki mu gihe undi yajyaga ku rundi ruhande afite udusa n’udukombe twubitse kandi kamwe muri two kari gatwikiriye ibiryo.

Umushakashatsi yahamagaraga mu ijwi rirenga ikibwana ngo kize kivumbure ibyo biryo. Inyinshi zahamagawe zabashije kuvumbura aho ibiryo bihishe.

Ubushobozi bwo gukurikira icyerekezo runaka nta mahugurwa abayeho ntabwo ari ikintu ibibwana byose mu byakoreweho ubushakashatsi byakoze neza, gusa byagaragaje ko hari ibifite ubwo buhanga gakondo bwo kumva ikiremwamuntu.

Ikindi abashakashatsi bifashishije akantu gafite ibara ry’umuhondo ko kujijisha ibibwana bakagatereka imbere y’agakombe gapfundikiye ibintu runaka ariko ibyinshi byakomezaga kugera ku ntego yo kuvumbura agakombe gahishe ibiryo kandi bikagakuraho.

Gukorana no kumva amategeko ya muntu, byagaragajwe nk'ubumenyi imbwa ivukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .