Uburyo wafasha inshuti yawe ivuye muri gereza kwibona mu buzima busanzwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 Kanama 2019 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Abafunguwe usanga akenshi bahura n’ikibazo cyo kongera gusubira mu buzima busanzwe ndetse bikadogera iyo umuryango basanze, utongeye kubibonamo nkuko byari bisanzwe kubera ibyo bakoze. Icyakora hari uburyo wafasha uminshuti yawe ifunguwe gusubira mu buzima busanzwe.

Kumva ko inshuri yawe agiye gufungurwa nyuma y’igihe kinini mwari mumaze mutabonana nk’uko mu bishaka birumvikana ko ari ibyishimo bidasanzwe,ariko ukwiye kumufasha mu buzima bushya ataherukaga kuko si urugendo ruba ruzamworohera.

Hari uburyo 5 ushobora kwifashisha ngo umukunzi wawe yongere kwibona mu buzima bwo hanze nkuko byatangajwe n’umuryango Prison Fellowship.

Wimuseka kuko yatakaye

Bitewe n’igihe inshuti yawe yari amaze muri gereza, kimwe mu bintu bizamugora ni ugusanga hari byinshi byamusize. Uko amara igihe kinini muri gereza ni ko ibimusiga birushaho kuba byinshi.

Azasohoka asanga hari ikoranabuhanga rishya, ibijyanye n’imbuga nkoranyambaga atasize, telefone z’ubwoko bushya atasize atazi no gukoresha, inzu nshyashya zigezweho atari azi, umujyi wateye imbere ndetse ashobora gusanga hari n’amagambo mashya mwungutse mu rurimi. Ni inshingano zawe ku mufasha kumenyeraeza ubu buzima bushya aba yinjiyemo kuko iyo umusetse bimusubiza inyuma mu buryo bw’imitekerereze.

Mwihanganishe

Agahinda gakabije gakunze kugaragara ku bantu bafunguwe cyane kandi birasanzwe. Ibi biterwa no kwibaza uburyo azongera kwisanga muri sosiyete,uburyo azongera kubona icyo akora nta cyemezo cy’uko atafunzwe afite, uburyo asanze abandi barateye imbere akabona we bitazamworohera kubashyikira imyaka imaze kwicuma.

Ushobora kumufasha mugatangira mwiha intego nto zitagoranye, mwazigeraho ukamushimira ukamwereka ko mukomeje gutyo hari ibindi mwageraho.

Kutamutererana muri aka gahinda bizamufasha kwiyakira ndetse binamutere imbaraga zo gukora kuko abona ko hari umuntu ukimwizeye kandi ubona ko ashoboye.

Murinde umujinya

Muri gereza zimwe na zimwe, umujinya n’amahane bifatwa nk’uburyo bw’ubwirinzi ntibizagutangaze niba inshuti yawe nyuma yo gufungurwa asigaye arangwa n’umujinya, icyo akeneye ni uko umufasha kwirinda uyu mujinya.

Mu gihe ubona arakaye, muganirize ku mpamvu yabimuteye ndetse unagendere kure ibyo uzi bimurakaza. Uyu mujinya uzagenda ushira uko iminsi iza.

Mwereke ko atanzwe

Umuntu ufunguwe ashobora kwangwa cyangwa kutibonwamo n’abahoze ari inshuti ze ndetse n’abagize umuryango we igihe afunguwe. Ibi biterwa n’uko uko bamufataga byahindutse ndetse hakaba hari n’abibaza uko abandi bababona bongeye kugirana umubano n’umunyabyaha.

Ugomba kumufasha mu rugendo rwo kudaheranwa n’ibyo byose ukamwereka ko azabona izindi nshuti, ko ahubwo icyo akeneye ari ukwita ku cyamuteza imbere.

Mwereke ko afite akamaro muri sosiyete

Umuntu ufunguwe akunda kurangwa no kwiheba, bigatuma ashaka kuba ari wenyine. Kugira ngo umurinde ibi mwereke ko agomba kugira uruhare mu bibera aho atuye ndetse no mu bikorwa bya Leta nk’umuganda n’inama. Ibi bizamufasha kongera kwibona muri sosiyete ndetse bimukure mu bwigunge.

Umuntu ufunguwe ashobora kwangwa cyangwa kutibonwamo n’abahoze ari inshuti ze ndetse n’abagize umuryango we igihe afunguwe. Ibi biterwa n’uko uko bamufataga byahindutse ndetse hakaba hari n’abibaza uko abandi bababona bongeye kugirana umubano n’umunyabyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza