Uburyo bwagufasha kurinda batiri ya telefoni ntipfe kwangirika

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 20 Werurwe 2018 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Batiri ya telefoni ni igice cy’ingenzi muri telefoni yaba ihenze cyangwa ihendutse, iyo batiri idakora akazi kose kayo karahagarara.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragarije urubuga elcrema ibyo umuntu ushaka ko batiri ya telefoni ye iramba kandi igakora neza agomba gukurikiza.

Gukoresha indahuzo y’umwimerere

Ku bakoresha telefoni zigezweho biba byiza iyo bakoresheje indahuzo yayo byakoranywe aho gukoresha ibonetse yose. Kuyihindura bigira ingaruka ku mikorere ya batiri kuko ntabwo iba irimo gukoreshwa aho yagenewe, ishobora kwinjiza umuriro mwinshi cyangwa muke bikagira ingaruka ku mikorere ya batiri.

Irinde igikoresho cyinjiza umuriro vuba vuba

Bene izi ndahuzo zinjiza vuba ntabwo ari nziza kuri telefoni zigezweho kuko bizigiraho ingaruka zo mu gihe kirekire. Zinjiza umuriro mwinshi, batiri igashyuha cyane ukumva iragutwika ikarushaho kugenda yangirika uko ubikora.

Gukuraho ibintu bifunitse telefoni igihe uyicometse

Ushobora gusanga iyo telefoni yawe iriho ibifuniko biyipfuka noneho wayicomeka igashyuha cyane. Ibyo kubikosora ni ukubanza kuvanaho ibyo bifuniko kuko biba byangiza bateri ikagira ubushyuhe burenze.

Kutaraza telefoni ku muriro

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi kujya kuryama telefoni bakayiraza ku muriro. Ibi bituma batiri itaramba kuko yuzura ikaza kuguma ku muriro.

Niba telefoni yuzuye ugomba kuyivana ku muriro, igihe rero ugiye kuryama yuzura usinziriye ikagumaho bigateza ukwangirika kwa batiri, biba byiza gucomeka telefoni ufite akanya kugira ngo nigera igihe cyo kugezamo umuriro wagenwe uyivaneho.

Kwirinda gushyiramo porogaramu zongerera batiri imikorere

Hari porogaramu abantu bakura kuri internet zishyirwa muri telefoni kugira ngo habeho imikorere myiza ya batiri.

Izo porogaramu usanga nta cyiza cyazo kuko zinaniza imikorere ya batiri yari isanzwe ahubwo noneho ikarushaho gukoresha umuriro mwinshi kurenza uwo yakoreshaga kandi igashyuha cyane.

Si byiza gukina imikino muri telefoni icometse

Abantu batwawe n’imikino yo muri telefoni bakunda kuyikina telefoni icometse kuko ubusanzwe iyo mikino imara umuriro kandi bakumva batakwihangana ngo telefoni yuzure.

Ibyo rero bimara umuriro cyane, telefoni ikagushyuhana kuko iba irimo gukoreshwa imirimo ibiri ndetse n’umuriro ukajya ushiramo ako kanya.

Si byiza kuzuza telefoni 100%

Nubwo usanga abantu bazi ko gusharija telefoni 100% ari byiza, abahanga bavuga ko nibura iba igomba kugera ku kigero cya 80%. Iyo telefoni urindiriye ko yuzura ijana ku ijana iba yashyushye cyane kandi ugasanga ntabwo irambye.

Kwirinda kuyicomeka buri kanya

Usanga abantu bakunda gucomeka telefoni buri kanya, yaba igeze kuri 50% umuntu akaba arayicometse bityo bityo.

Biba bisaba ko nibura umuntu ayicomeka igeze kuri 25% kuko ari bwo imbaraga za batiri ziba zitangiye kuba nkeya naho ubundi kuyishyiraho buri kanya itarageze igihe byangiza ubushobozi bwayo ntirambe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza