Uburyo amafaranga arushaho gushyira mu kangaratete indangagaciro y’ubumuntu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Abahanga bavuga ko amafaranga ayoboye Isi ndetse ngo aho akubise haroroha, ibi bifite ishingiro kuko muri iyi minsi icyo umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi ngo abeho kiragurwa yewe n’amazi yo kunywa.

Ibi bituma benshi bayakunda ndetse bagashishikarira kuyashaka, gusa uru rukundo rutuma hari imwe mu mico iranga umuntu nyawe igenda izimira kubera guha umwanya munini amafaranga.

Ubushashatsi bwerekana ko amafaranga afite ubushobozi bwo guhindura imyitwarire y’umuntu, bitari mu buryo bwiza gusa ahubwo uwo wari uzi nk’umuntu mwiza agahinduka umuntu mubi nyuma yo kubona amafaranga.

Umuhanga akaba n’umwanditsi w’ibitabo Bradley Vinson, yagize icyo avuga ku ifaranga. Agira ati “Amafaranga ni igikoresho. Iyo gikoreshejwe neza ibintu biba byiza, yakoreshwa nabi akazana ibibazo”.

Izi ni zimwe mu ngeso mbi zishobora kugaragara ku muntu uko amafaranga atunze agenda yiyongera kandi zikarushaho gushyira ubumuntu bwe hasi iyo atabyitondeye.

Kwiyemera

Kwiyemera ni imwe mu ngeso idakunda gutandukana n’amafaranga, aho iyo ufite amafaranga wumva ko ari imbaraga zawe zakugejeje ku byo ufite ukabona abandi nk’abakora ubusa cyangwa batazi gukora.

Gusuzugura

Indi ngeso idakunda gusigana naho ifaranga riri ni agasuzuguro, aho wumva byagorana kugira icyo uganira n’uwo mutari ku rwego kabone niyo yaba afite ibitekerezo bizima. Ibi bituma abakugana bikandagira kuko bataba biteze ko ubumva cyangwa ngo uhe n’agaciro icyo bashaka kukubwira.

Kudaha agaciro abakuru

Ni kenshi usanga mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku Isi igitekerezo cy’ufite amafaranga ari cyo cyumvikana kandi kigafatwa nk’ukuri hatitawe ku myaka n’ubunararibonye bw’ugitanze ndetse bigashingirwaho umuntu aba umukuru w’umuryango.

Kwishishanya

Iyi ngeso ikunda kugaragara cyane muri iyi minsi aho urukundo rwamizwe n’amafaranga bityo uyafite ntabashe gutandukanya abamukunda bya nyabyo n’abamukurikiyeho amafaranga bigatuma yishisha buri umwe akeka ko yaba ari amafaranga amukurikiyeho.

Gutakaza ubunyangamugayo

Iyi ngeso mbi yo kutagira ubunyangamugayo ituruka ku kuba wumva ko icyo wakora cyose, uwo wahemukira wese ntawagira icyo agutwara kuko ufite amafaranga bigatuma utita ku mibanire myiza yawe n’abandi ahubwo ibikorwa byawe bikagambirira kubabangamira.

Abahanga bagaragaje uko ifaranga rikomeje gushyira mu kaga ubumuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza