Ubashakashatsi bwakorewe ku bwonko buzima bw’ingurube bwakuruye impaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 30 Mata 2018 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babitse amasaha atari make ubwonko buzima bw’ingurube zishwe, hatangiye kwibazwa niba ibyo bakoze bikwiye.

Intego y’aba bashakashatsi kwari ukureba niba bishobora kubika ubwonko buzima bw’umuntu bakabukoreraho ubushakashatsi bugamije guteza imbere urwego rw’ubuvuzi.

Prof Nenad Sestan wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko babitse ubwonko bw’ingurube zisaga 100, bakaba barifashishije imashini zirimo izitanga ubushyuhe n’amapaki y’amaraso y’amakorano.

Ubu bwonko bwabashije kumara amasaha 36 bukiri buzima kandi bushobora gukora neza, Prof Sestan akaba avuga ko babashije kubikora ku bw’umuntu, byakoroshya igeragezwa ry’imiti y’indwara zifata iki gice cy’umubiri.

Nubwo ariko nta kimenyetso ko izi nyamaswa zari ziri kumva ibiri gukorerwa ku bwonko bwazo, abashakashatsi barimo Sestan ubwe batangiye kwibaza niba bitaba binyuranyije n’amahame agenga ubuvuzi.

Mu nyandiko yanyujijwe muri Journal Nature, Prof Sestan n’abandi baganga b’indwara zifata ubwonko muri Amerika basabye ko hashyirwaho amabwiriza asobanutse ashobora kubayobora mu bushakashatsi bwabo.

Aba bashakashatsi bavuga ko niba bashobora gukorera muri laboratwari ibice by’ubwonko bigaragara ko bifite ubuzima, byaba byiza hashyizwe uburyo bwo kuburinda nk’uko bigenda ku bantu n’inyamaswa.

Mu kiganiro na BBC, Prof Colin Blakemore wigisha muri Kaminuza ya Londres mu Bwongereza nawe yashyigikiye ubusabe bw’abakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ari ikibazo gikwiye kugibwaho impaka.

Yakomeje avuga ko hakwiye kwibazwa niba ubu buryo bwo kubika ubwonko bukiri buzima bifitiye akamaro guteza imbere ubushakashatsi mu buvuzi, cyangwa se niba umugambi ari ukuba bwabikwa igihe kirekire kugeza ubwo bazagira ubushobozi bwo kubushyira mu bandi bantu bugakora neza.

Abashakashatsi babashije kubika ubwonko bw'ingurube amasaha 36 bakoresheje imashini zitanga ubushyuhe n'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza