U Bwongereza: Umugabo yahamijwe icyaha cyo kurasa mu gitsina umugore bararanye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Kanama 2017 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Umwongereza w’imyaka 47 witwa David Jeffers, yahamijwe icyaha cyo kurasa mu gitsina cy’umugore bajyaga bakora imibonano mpuzabitsina bashimisha imibiri, akatirwa igifungo cy’imyaka 10.

Icyo cyaha Jeffers yahamijwe n’abacamanza bo mu Bwongereza, yagikoreye mu cyumba cya The Britannia Hotel y’ahitwa Offerton, Stockport muri Greater Manchester, mu ijoro ryo ku itariki 30 Mutarama 2017, ubwo yari ari mu gikorwa cyo gushimisha umugore yarashe bikamutera ibikomere bikomeye.

Urubanza rw’uyu mugabo wakoze ayo mabi, rwumviwe mu rukiko rwa Minshull Street Crown i Manchester ku wa Gatanu, tariki 4 Kanama 2017. Jeffers wagombaga kugeragezwa imbere y’abacamanza yemeye icyaha cyo kuba yari afite imbunda mu mugambi wo guhungabanya ubuzima bw’umuntu, nubwo byari byavuzwe ko umugore yagize uruhare kugira ngo icyo yari agiye kwicishwa gishyirwe mu myanya y’ibanga ye, nka bimwe mu bikorwa bakoreranaga bashimisha imibiri.

Jeffers yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera icyo umucamanza yise "imibonano iyobya ubwenge igasiga ingaruka z’ububabare cyane."

Umushinjacyaha witwa Peter Wright QC yagize ati "Ushinjwa afite imyaka 47 yakatirwa bishingiye ku gushinjwa inshuro eshatu. Uwakomerejwe ufite imyaka 46 yari umukozi mu gace ka Stockport, hari hegeranye n’aho atuye byatumaga rimwe na rimwe arara muri hoteli ya Britannia."

Yongeyeho ko nubwo imbunda yakoreshejwe itigeze iboneka, bigoranye ko ushinjwa yagirwa umwere hagendewe ku kuba hari ubutumwa bwerekana ko ijoro icyo gikorwa cyabayemo yari yararanye n’uwarashwe ndetse hakaba n’ibimenyetso by’imfatamashusho zo ku muhanda, bigaragaza ko bombi bajyanye kugura ibinyobwa mu iguriro ryegeranye n’aho byabereye.

Jeffers n’umugore yarashe mu myanya y’ibanga ngo bari babanje gukora imibonano mpuzabitsina kugeza aho yakoresheje imbunda isasu rikinjira uwo bari baryamanye agasigara mu buribwe bukomeye. Uyu mugabo yahise yambara atabaza abakozi ba hoteli akoresheje telefoni ubundi aca mu muryango w’inyuma. Yahungiye mu Mujyi wa Leeds kugeza afashwe.

Britannia Hotel, aho Jeffers n'uwo yarashe mu myanya y'ibanga bakundaga kurara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza