U Bwongereza: Intanga z’umuhungu wabo wapfuye yatumye babona umwuzukuru

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Umugore n’umugabo bo mu Bwongereza bifashishije intanga z’umuhungu wabo w’imyaka 26 wishwe n’impanuka ya moto, kugira ngo babone umwuzukuru bazaraga umutungo wabo.

Aba bombi bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 59, batatangajwe umwirondoro, bamaze imyaka ine bapfushije umuhungu wabo w’ikinege, umurambo we ukaba warabonetse nyuma y’iminsi ibiri apfuye.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko ku busabe bw’ababyeyi b’uwapfuye umuganga w’Umunyamerika witwa David Smotrich, akaba n’inzobere mu bijyanye n’imyororokere, yakonjesheje intanga z’uyu musore, ibintu bitemewe gukorwa mu Bwongereza nyirubwite atabitangiye uburenganzira.

Uyu muganga yasobanuye ko “Ababyeyi be bashakaga umugore washyirwamo izo ntanga”.

Nyuma y’umwaka iyi mpanuka ibaye, intanga yakonjeshejwe yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akurwamo intanga enye, imwe ikaba ariyo yakuwemo umwana w’umuhungu, umaze kugira imyaka itatu akaba abana na sekuru na nyirakuru mu Bwongereza.

Dr Smotrich yavuze ko kubyara umwana hakoreshejwe intanga z’umuntu wapfuye ari ibintu bidasanzwe, akaba amaze kubikora inshuro eshanu mu gihe cy’imyaka isaga 20 amaze mu mwuga w’ubuganga.

Ikindi kandi ngo guhitamo igitsina cy’umwana nabyo ni ibintu bitemewe mu Bwongereza, ariko muri Leta ya Californie aho uyu mwana yavukiye binyuze mu ntanga zakuwe mu masohoro ya se witabye Imana biremewe.

Iki gikorwa cyatwaye amayero ibihumbi 110. Aba babyeyi b’abaherwe ngo bashobora gukurikiranwa mu butabera kuko igikorwa bakoze kitemewe mu Bwongereza.

Amasohoro y'umuhungu wabo wapfuye yatumye babona umwuzukuru bazaraga umutungo wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza