00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Hamuritswe imodoka ikusanya imyuka ihumanya ikirere

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu iserukiramuco ry’imodoka rizwi nka Goodwood Festival riri kubera mu Bwongereza kuva ku wa 8 kugeza ku wa 11 Nyakanga 2021, hamuritswe iyitezweho gutanga umusanzu mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu kuyikusanya.

Inyigo yayo yakozwe n’Umwongereza, Thomas Heatherwick, ku busabe bwa Sosiyete y’Abashinwa ikora imodoka zifashisha amashanyarazi, IM Motors.

Mu kiganiro Heatherwick yagiranye na BBC, yasobanuye ko iyo modoka yahawe izina rya “Airo” izatangira gukorerwa mu Bushinwa mu 2023, aho hazakorwa izigera kuri miliyoni.

Inyingo yayo igaragaza ko izaba ifite ikirahuri hejuru, inyuma hakozwe mu buryo bw’imigongo, naho imbere hayo hazaba harimo intebe nk’izo mu ndege ku buryo umuntu yazicaraho cyangwa akaziryamaho aruhuka.

Izo ntebe zizaba ziri kumwe n’ameza bimeze nk’icyumba cyo mu nzu, ibintu Heatherwick avuga ko bizafasha ba nyirayo kubona aho bafatira ifunguro cyangwa kuganirira mu gihe imodoka iparitse.

Akomoza ku cyo imodoka yitezweho, yatangaje ko izaba ifite akayunguruzo ku kizuru cyayo (grille avant) “kabasha gukusanya imyuka ihumanya yangana n’umupira wa tennis” mu mwaka.

Ati “Ibyo bishobora kutumvikana nk’ibikomeye ariko tekereza nk’umupira wa tennis uri mu bihaha byawe! Bigiye gutanga umusanzu mu gusukura umwuka, kandi mu Bushinwa honyine hitezwe izigera kuri miliyoni.”

Iyo modoka izajya igurishwa hafi ku 55.610$, izakorwamo izitwara n’izitwarwa n’abashoferi kandi izaba ikoresha amashanyarazi. Bwa mbere yamuritswe mu Mujyi wa Shanghai ho mu Bushinwa.

Thomas Heatherwick wakoze iyo nyigo ni iya mbere akoze y’imodoka, kuko ubusanzwe yari amenyerewe mu z’inyubako. Ni we wakoze iy’inyubako y’Icyicaro cya Google i California n’i Londres.

Imbere muri iyi modoka ni uku hameze
Imodoka yahawe izina rya "Airo"
Inyuma hakoze nk'imigongo
Iyi modoka yitezweho umusanzu mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Mu gihe bibaye ngombwa abari mu modoka bashobora kuryama bitewe n'intebe zayo
Mu modoka harimo ameza n'intebe ku buryo hafatirwa ifunguro cyangwa hakaganirirwa
Thomas Heatherwick yicaye mu modoka yakoreye inyigo izaba ikusanya imyuka ihumanya ikirere
Uko iyi modoka igaragara uturutse imbere
Uko iyi modoka idasanzwe igaragara uturutse inyuma
Uko igaragara uyirebeye mu ruhande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .