00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongerereza: Umubare w’imanza zishingiye ku kazi mu bagore bari mu myaka yo gucura, uri kwiyongera

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Kanama 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi baragaragaza ko imibare y’abagore bajyana abakoresha babo mu nkiko ikomeje gutumbagira mu Bwongereza aho bavuga ko bakorerwa ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa bakirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko by’umwihariko bigahindura isura iyo bigeze ku bagore bageze mu myaka yo gucura; ni ukuvuga guhera kuri 45 kuzamura.

The Guardian ivuga ko imibare iheruka mu Bwongereza igaragaza ko mu 2018 inkiko zakiriye imanza eshanu z’abagore zishingiye ku karengane bagiriwe mu kazi kubera imyaka bagezemo, mu gihe mu 2019 izo manza zabaye esheshatu na ho mu mwaka ushize wa 2020 zikazamuka zikagera ku manza 16 mu gihe mu mezi atandatu abanza ya 2021 imanza nk’izi zari zimaze kuba 10.

Abahanga bavuga ko kuzamuka kw’ibirego nk’ibi ari ikimenyetso cy’uko abagore bakomeje guhura n’imbogamizi zo gucibwa intege ndetse ntibumvwe cyangwa se ngo abakoresha basobanukirwe neza impinduka zishobora kuba mu mubiri w’umugore ugeze mu myaka yo gucura ngo bamufashe.

Dee Murray washinze akanaba umuyobozi w’urubuga ‘Menopause Experts’ ruhuriweho n’inzobere mu byerekeye ubuzima bw’abagore bari mu myaka yo gucura, bakaba ari na bo bakoze ubushakashatsi, avuga ko abona ibirego nk’ibyo bizarushaho kuzamuka kurusha uko bimeze none.

Ati “Ndabona ibi bizakomeza gututumba kugeza igihe bizaba binini cyane bigafata indi ntera, hakabaho ibirego mu matsinda kandi nzi neza ko ibi bizabaho.”

Akomeza avuga ko mu bigo bikomeye, abagore bakomeje gushyiraho amatsinda yigenga agamije ubuvugizi ku bageze mu myaka yo gucura aho agaragaza ko mu gihe abashinzwe abakozi batabasha kujya bumva ibibazo byabo bishobora kuzavamo ibibazo bikomeye.

Murray avuga kandi ko 70% by’abagore bagera kuri miliyoni 4,5 bari mu mirimo mu Bwongereza ari abafite hagati y’imyaka 50 na 70 aho uyu mushakashatsi avuga ko aba bagore ari bo baba bari ku gasongero k’imyuga bakoramo ndetse aho bari hanaboneka inyungu nyinshi ugereranyije n’ahandi.

Kugeza ubu ikibazo cy’abagore bageze mu myaka yo gucura ntikiraganirwaho mu buryo bwimbitse nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko impinduka ziba mu mibiri yabo zishobora gutuma habaho igihombo gikomeye ku rwego rw’umurimo nko kubura abakozi bafite uburambe kandi bashoboye kuko nibura umwe mu bagore bane bageze muri iyi myaka ashobora kugira ibibazo biganisha ku guhagarika akazi nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Inzobere mu byerekeye ubuzima bw’abagore bageze mu myaka yo gucura, zitanga icyifuzo ko umuntu uwo ari we wese akwiye kwigishwa ku byerekeye ubuzima bwabo kuko ngo no mu nkiko hari aho abacamanza usanga baziciye uko babyumva badashingiye ku buzima nyakuri bw’abo bagore kubera ko basobanukiwe iby’amategeko gusa ariko ntibagire ubundi bumenyi ku buzima bw’abo babyeyi.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .