U Bushinwa: Umugore w’imyaka 67 yibarutse

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 67 mu burasirazuba bw’u Bushinwa yibarutse umwana w’umukobwa, aba umushinwa wa mbere ubyaye akuze cyane.

Uyu mugore witwa Tian, yabyaye kuwa Gatanu ushize abazwe mu gace ka Zaozhuang , mu Ntara ya Shandong nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri ako gace.

Ivuriro ryo muri Zaozhuang ryahamirije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Tian yabyaye koko ku myaka 67, gusa birinda kugira icyo batangaza ku buryo yasamyemo kubera ko uwo mugore yatangiye kuza kuhivuriza akuriwe.

Biramutse byemejwe ko Tian yasamye mu buryo busanzwe, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere uzwi neza ubyaye akuze cyane utabariyemo Sara uvugwa muri Bibiliya.

Undi mugore waciye ako gahigo, ni uwo mu Bwongereza wabyaye mu 1997 ubwo yari afite imyaka 59.

Icyakora, hari abandi bagore baciye agahigo nk’ako ariko bagiye batwita bakoresheje uburyo bwo guhuza intanga hifashishijwe ikoranabuhanga bakazitera mu mugore (fécondation in vitro).

Ufite ako gahigo ni umugore wo muri Espagne witwa Maria del Carmen Bousada Lara wabyaye impanga ku myaka 67. Yaje gupfa yishwe na kanseri nyuma y’imyaka ibiri.

Biramutse byemejwe ko Tian yasamye mu buryo busanzwe, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere uzwi neza ubyaye akuze cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza