U Bushinwa: Umugabo yahisemo kurokora nyina areka umugore we n’abana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Nyakanga 2016 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Bavuga ko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu, gusa hari igihe kigera uwari umwana akamusiga akihuza n’uwo badahuje igitsina bakubaka umuryango bakaba umwe, bagasezerana kuzatandukanywa n’urupfu ndetse ko umwe azajya yitangira undi yaba mu makuba cyangwa ibyago.

Rimwe na rimwe bigora benshi kumenya uruta undi hagati y’uwo mwashakanye cyangwa umubyeyi. Iki kibazo cy’ingutu cyagwiriye umugabo wo mu Bushinwa utuye mu Ntara ya Hebei yabayemo umwuzure mu cyumweru gishize agasiga umugore we, abana babiri na sekuru mu kangaratete akarenga akajya gutabara nyina mu kandi gace.

Uwo mugabo witwa Gao Fengshou w’imyaka 39 yatabaye nyina nyuma yo kugenda ijoro ryose. Mu gihe yahindukiraga ngo ajye gutabara umugore n’abana yari yasize mu rugo yazitiwe n’amazi yari yaturukaga mu misozi ihanamye.

Abonye aho anyura, yageze iwe asanga umuryango wabuze uwutabara, ku buryo bimwe mu bice by’inzu byari byatangiye kubagwaho.

Baje kurokoka ariko umugore we amaze kubona ibibaye yafashe icyemezo cyo kwisubirira iwabo, ashinja umugabo we kubatererana, bituma undi ajya kumusaba imbabazi.

Iyo myuzure yaranzwe n’ inkubi y’umugaya yari ivanze n’imvura nyinshi yabaye mu Bushinwa tariki ya 23 Nyakanga 2016 yangiza byinshi, inahitana abasaga 130, mu gihe 110 baburiwe irengero.

Umugore n'umwana inzu yabaguyeho gusa baza kurokoka
Umugore yaramutaye nyuma yo kumutana urubyaro akajya gukiza nyina
Uyu mwuzure wangije byinshi unahitana n'ubuzima bw'abatari bake

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza