Kwamamaza

U Bushinwa: Imodoka igendera hejuru y’izindi yatangiye kugeragezwa

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 12:07' na Mukaneza M.Ange


Kimwe mu bintu bibangamira abantu baba mu mijyi ikomeye ni umubyigano w’imodoka (Traffic jam) utuma bakererwa muri gahunda zabo zitandukanye nk’akazi, gusa iyo bigeze mu gihugu nk’u Bushinwa gituwe n’abaturage basaga miliyari kandi benshi muri bo batunze imodoka ho biba akarusho.

Mu guhangana n’iki kibazo rero, abenjeniyeri bo mu Bushinwa bavumbuye uburyo budasanzwe bushobora gufasha kwirinda uyu mubyigano maze bakora imodoka ifite ubushobozi bwo kugendera hejuru y’izindi (Transit Elevated Bus, TEB).

Iyi modoka yatangiye gukorerwa igeragezwa muri iki cyumweru ifite uburebure bwa metero 22 , ubugari bwa metero 7.8 ndetse n’uburebure ujya hejuru bungana na metero 4.8, ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi magana atatu.

Imiterere yayo ituma izindi modoka zibasha guca munsi yayo ari na byo bituma itanga icyizere cyo kugabanya umubyigano.

Igeragezwa ryayo rya mbere ryabereye mu mu mujyi wa Qinhuangdao uherereye mu majyaruguru y’u Bushinwa mu Ntara ya Hebei.

Imiterere y’iyi modoka yashyizwe bwa mbere ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka mu Imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga rya 19 (19th China Beijing International High-Tech Expo).

Abenjeniyeri bakomeje gukora ubushakashatsi umunsi ku wundi ngo bazarushaho guhindura imiterere y’iyi modoka ndetse izagabanya umubyigano wo mu muhanda n’igiciro cy’ubwikorezi ugereranyije na bisi zisanzwe.

Umwenjeniyeri uri mu bize umushinga wo gukora iyi modoka, Bai Zhiming yatangaje ko uko iyi modoka izagenda ivugururwa izagira ubushobozi bwo gutwara abantu 1200 n’imikorere imeze kimwe na bisi zisanzwe zitwara abagenzi mu mihanda rusange.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ibihugu bitandukanye birimo Brazil, u Bufaransa, u Buhinde na Indonesia byatangiye kugaragaza ko byifuza imodoka ikozwe nka TEB.

Imodoka nshya ifite ubushobozi bwo kugendera hejuru y'izindi izagabanya ibibazo by'umuvundo wo mu muhanda
Yasuzumiwe bwa mbere mu mujyi wa Qinhuangdao, bareba imikorere yayo y’ibanze
Iyi modoka itwara abagenzi bagera kuri 300
Umubyeyi n'umwana we bishimiye kugenda muri iyi modoka
Brazil, u Bufaransa, u Buhinde na Indonesia bishobora gutangira gukoresha iyi modoka
Iyi modoka ifite imbere hateye amabengeza
Umuvundo w'imodoka ni kimwe mu bibazo byugarije ibihugu byinshi
Imihanda yo mu Bushinwa ikunze kugaragaramo umuvundo ukabije w'imodoka

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved