00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Hagiye gufungurwa inzu ndangamurage nini ku isi mu by’ubumenyi bw’ikirere

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mu mujyi wa Shangai mu Bushinwa hazatahwa inzu ndangamurage nini mu z’amateka ku bumenyi bw’ikirere n’isanzure.

Yubatse ku buso bwa metero kare zirenga gato ibihumbi 39, ikaba idafite inguni kuko yashushanyijwe hagendewe ku miterere y’isi ndetse ikanahabwa ishusho nk’iy’imiheto itatu inyuranamo.

Igitekerezo cy’iyi nyubako cyatanzwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ennead Architects, cyanatsindiye igihembo mpuzamahanga mu gukora ibishushanyo by’inyubako mu 2014 nk’uko inkuru ya CNN ibivuga.

Iyi nzu ndangamurage nshya ni ishami ry’Inzu Ndangamurage y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Shangai, hakazajya habera imurikagurisha, hagaragaramo amafoto n’amashusho y’inyenyeri n’imibumbe mu rwego rwo kunezeza cyangwa gutanga amasomo ku bashyitsi bazajya bahasura.

Thomas J. Wong, umwe mu bari bahagarariye ishushanywa ry’iyi nzu ndangamurage, yagize ati “Rwose twatekereje ko dushobora kwifashisha ubwubatsi kugira ngo dutange umusanzu uhebuje kuri iki gikorwa.”

Wong yakomeje avuga ko iyi nyubako igamije kugaragaza igitekerezo cy’imyubakire ishingiye ku bumenyi bw’ikirere.

Uwinjiye mu marembo y’iyi nyubako azajya yakirwa n’igice kigaragara nk’aho izuba rirasira mu museso, namara kuyigeramo abone cya gice kigaragaramo amafoto n’amashusho y’inyenyeri n’imibumbe ndetse mu gisenge cyayo abashe kubona igice kimeze nk’ukwezi kuri kurasa. Agace gasoza muri iyo nyubako kazajya kagaragara nk’ikirere cya nijoro gikeye nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryagenewe abanyamakuru.

Wong kandi yavuze ko bashaka gufasha abantu gusobanukirwa isi neza. Ati “Turifuza gufasha abantu gusobanukirwa mu buryo budasanzwe imiterere y’isi nk’ahantu habitse ubuzima, bitandukanye n’ahandi hantu tuzi mu isanzure.”

Iyi nzu yashushanyijwe ku buryo itagira inguni zigororotse hagendewe ku miterere y’isi
Iyi nzu yubatswe mu ishusho y'umubumbe hifashishijwe ibikoresho bidatuma iremera cyane
Igice kizajya gifasha abasura iyi nzu ndangamurage kwitegereza imiterere y'ikirere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .