Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko umugabo amaze kumenya ko umugore we atwite impanga byamushimishije cyane.
Kuva ubwo umugabo yatangiye kwitegura impanga ndetse n’umugore we atangira kwitwara neza nk’umugore utwite.
Laura yavuze ko yumvaga atashobora kubwira umugabo we ko adatwite kandi bari bamaze igihe bategereje urubyaro.
Ati “Nabonye uburyo yishimye maze kubimubwira, numva sinshaka kumubabaza niko kumubeshya ko ntwite kandi atari byo. Muri make ntabwo byari ibintu nateguye neza.”
Ikinyamakuru UPI cyatangaje ko uyu mugore yageze aho akanasaba umugabo ko bimuka bakajya gukodesha hafi y’ibitaro.
Tariki 3 Gashyantare nibwo uwo mugore yabeshye umugabo we ko yabyaye impanga ariko zigahita zipfa bitewe no kuvira imbere mu mutwe.
Umugabo byaramubabaje, asaba umugore we ko impanga ze bazishyingura mu mva y’umuryango iherereye ahitwa Dagestan.
Mu gihe bari batangiye gushyingura, nibwo mubyara w’umugabo yavuze ko byaba byiza bafunguye ibikarito byari bihambiriyemo ibipupe, kugira ngo bishyirwe mu isanduku bishyingurwe neza.
Ubwo bahamburaga ibikarito, basanzemo ibipupe inkuru itangira kuba kimomo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!