00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya burashinja ubujura abakozi batatu ba ambasade ya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

U Burusiya bwasabye ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Moscow kwambura ubudahangarwa abakozi batatu bayo bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye mu baturage b’u Burusiya nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko mu gihe abo bakozi batambuwe ubudahangarwa bizaba ngombwa ko birukanwa ku butaka bw’u Burusiya shishi itabona.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishaka kwirukana abadipolomate 300 b’Abarusiya ku butaka bwayo.

Abasenateri b’Aba-republicain n’aba-democrate basabye Perezida Joe Biden ku wa Kabiri kwirukana abadipolomate b’Abarusiya, ubutegetsi bwa Moscow niburamuka budatanze visa ku banyamerika bagomba guhagararira Washington muri iki gihugu.

Umuyobozi wo mu rwego rw’ubutabera yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, Interfax, ko abo banyamerika batatu bakorera muri ambasade y’iki gihugu i Moscow, bibye bohejwe n’inzoga ku wa 18 Nzeri, bibye igikapu cy’umuturage wo mu Burusiya.

Polisi y’i Moscow yatangaje ko abo bantu bakoraga mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, umwe akaba afite imyaka 21 mu gihe mugenzi we afite 26.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .