00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Abizera ko siyansi izabasha kuzura umuntu batangiye gukonjesha imirambo y’ababo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino ku Isi hari umubare munini w’abantu bemera ko uko siyansi izagenda irushaho gutera imbere izagera ku rwego rwo kubasha kuzura abapfuye.

Abafite iyi myumvire bemera ko nta gihamya cy’uko hari ubundi buzima nyuma y’ubu ari bakanavuga ko nta kimenyetso simusiga cy’uko urupfu rwo kwa muganga (kuba ibimenyetso bya kiganga byagaragaza ko umuntu yapfuye) ari iherezo ry’ubuzima bw’umuntu.

Aba bantu kandi bumva ko nta gihamya cy’uko kugararura uwapfuye no kubaho iteka bidashoboka. Bo bagaragaraza ko impamvu bitarakorwa ari uko siyansi itaragera kuri uru rwego.

Hirya no hino mu bihugu byateye imbere hatangiye umugenzo cyangwa uburyo buzwi nka ’cryonics’ aho abapfuye bashyirwa mu byumba bibakonjeja kugira ngo igihe siyansi izaba yageze ku rwego rwo kuzura abantu aba nabo bazagarurwe mu buzima.

Hamwe mu hatangiye ibi bikorwa ni mu Burusiya, aho hari ikigo cyitwa KrioRus kimaze imyaka isaga 15 kibika imirambo y’abapfuye.

Ikigo kigo giherereye i Moscow kugeza uyu munsi kibitse imirambo y’abantu 80 n’iy’imbwa n’injangwe 45. kugira ngo umuntu abikirwe umurambo w’uwe asabwa kwishyura amafaranga ari hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 30 Frw.

Ku muntu ushaka ko bamubikira umurambo wose w’uwe yishyura miliyoni 30 Frw, mu gihe ushaka ko bamubikira ubwonko yishyura miliyoni 12 Frw.

Elena ni umukobwa w’imyaka 32 wahisemo kubitsa ubwonko bwa nyina witabye Imana. Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na 7sur7 yavuze impamvu yahisemo kubitsa ubwonko bwa nyina.

Ati "Twafashe icyemezo cyo kubika ubwonko bwe, kubera ko ubwonko ari bwo bubika amakuru yose y’ingenzi ku muntu. Mu gihe siyansi izaba yarateye imbere tuzabasha kumukorera umubiri mushya, ndetse ushobora no kuzaba ufite utunyangingo tuwubuza kurwara."

Uretse icyizere cy’uko siyansi izatera imbere abahanga bakabasha kuzura abapfuye, hari n’icyizere cy’uko abatuye Isi bazabasha kugira ubushobozi bwo gukora umubiri w’umuntu ari nayo mpamvu hari abahitamo kubitsa gusa ubwonko bw’ababo bapfuye.

Imibiri y'abapfuye ishyirwa muri ibi bikoresho birimo ikinyabutabire cya Nitrogen, ubundi ikabikwa mu bukonje kugira ngo itangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .