U Buholandi ku isonga ry’ibihugu bifite abagabo barebare ku Isi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Nyakanga 2016 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwatangarijwe mu ihuriro ry’u Burayi riteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, Esof (Euroscience Open Forum), bugasohoka mu kinyamakuru eLife, bwagaragaje urutonde rw’ibihugu bifite abagore n’abagabo barebare kurusha ibindi ku Isi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza impinduka mu burebure bw’abantu mu bihugu 187 mu gihe cy’imyaka 100 hagati ya 1914 na 2014. Bushyira u Buholandi ku mwanya wa mbere w’ibihugu bifite abagabo barebare kurusha ibindi, ku kigereranyo cya Sentimetero 182.5, na Latvia mu bifite abagore barebare bapima nibura sentimetero 170.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bifite abantu barebare, byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi ariko bitavuga Icyongereza. U Bwongereza buri ku mwanya wa 31 mu kugira abagabo barebare, n’ubwa 38 mu bagore.

Abanyamerika bari bazwiho kuba barebare, byatunguranye batagaragaye mu bihugu bya mbere nubwo mu 1914 bari aba gatatu mu bagabo n’aba kane mu bagore. Ubu bushakashatsi bwabashyize ku mwanya wa 37 mu bagabo n’uwa 42 mu bagore.

Ibihugu byo muri Afurika cyane cyane iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’u Rwanda, Uganda, Niger na Sierra Leone, ubu bushakashatsi buvuga ko bagumye aho bari abandi bakarushaho kuba bagufi guhera mu 1960, bwerekana ko n’abiyongereye batarengejeho sentimetero eshanu mu myaka 100.

Abashinwa, Abayapani na Korea y’Epfo bagaragaje impinduka mu kwiyongera uburebure.

Abagabo bo muri Iran n’abagore bo muri Korea y’Epfo nibo biyongereye mu burebure kuruta abandi. Muri Iran biyongereyeho sentimetero 16 naho muri Korea y’Epfo, sentimetero 20.

Abagore bagufi kuruta abandi ku Isi ni abo muri Guatemala naho abagabo ni abo muri Timor y’Iburasirazuba. Umugabo w’imyaka 18 muri Guatemala yapimaga sentimetero 140 mu mwaka wa 1914, bakaba bariyongereyeho sentimetero 10 gusa kugeza muri 2014.

Prof. Majid Ezzati, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko butanga ishusho y’uko imibereho ya buri gihugu ihagaze mu myaka 100 ishize.

Yagize ati “Ibi bihamya ko dukeneye byihutirwa kwita ku mirire n’imibereho y’abana n’abangavu kugira ngo twizere ko tubaha intangiriro y’ubuzima bwiza.”

Yongeraho ko urwego rwiza rw’ubuzima, isuku n’imirire myiza, kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu gihe atwite ari intwaro ikomeye ituma abantu bakura neza mu gihagararo.

Prof. Majid akomeza avuga ko ubu bushakashatsi bwerekana ko ibihugu bivuga Icyongereza ku Isi by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byasubiye inyuma cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bikize nk’u Burayi na Aziya yo muri Pacific.

Abahanga bavuga ko kuba abantu ari barebare bibongerera icyizere cyo kuramba kandi bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Ku rundi ruhande hari ibihamya byerekana ko bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri zitandukanye zirimo iy’ibere n’iy’inkondo y’umura.

Icyo wamenya

- Ikinyuranyo hagati y’ibihugu bifite abagabo barebare n’ibifite abagufi ku Isi mu mwaka wa 2014, Cyari sentimetero 23, kikaba cyayiyongereyeho sentimetero enye ugereranyije no mu 1914.

- Ikinyuranyo hagati y’ibihugu bifite abagore barebare n’ibifite abagufi ntacyo cyahindutseho kuko cyagumye kuri sentimetero 20.

- Mu myaka 100, impuzandengo y’ikinyuranyo cy’uburebure bw’abagabo n’abagore ntiyahindutse cyane kuko mu 1914 yari sentimetero 11, naho muri 2014 iba sentimetero 12.

- Impuzandengo y’ikinyuranyo cy’uburebure bw’abasore n’inkumi yagabanutseho sentimetero 5 mu myaka 40 ishize, mu bihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nka Sierra Leone, Uganda n’u Rwanda.

- Muri 2014, abagabo bo muri Australia nibo bonyine badakomoka mu Burayi bari mu bihugu 25 bya mbere bifite abarebare.

- Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bifite abagabo barebare ni u Buholandi, u Bubiligi, Estonia, Latvia, Denmark, Bosnia & Herzegovina, Croatia, Serbia, Iceland na Czech Republic.

- Ibifite abagore barebare kurusha ibindi ni Latvia, u Buholandi, Estonia, Czech Republic, Serbia, Slovakia Denmark, Lithuania, Belarus na Ukraine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza