U Buhinde: Yagenze ibirometero 11 yikoreye umurambo w’umugore we(Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Amashusho yafashwe agaragaza Dana Majhi ukomoka mu Buhinde, yikoreye umurambo w’umugore we uzingiye mu myenda, akora urugendo rwa kilometero 11,2 n’amaguru kubera ubukene ajya kuwushyingura aho avuka akomeje kuvugisha abantu amagambo atari make.

Dana Mjhi yafashe icyemezo cyo gutwara umurambo w’umugore we, Amang wari ufite imyaka 42, awuvanye ku bitaro bya Ulaya, mu mujyi wa Bhawanipatna, mu ntara ya Orissa, aho yapfiriye azira igituntu kuwa Gatatu w’iki cyumweru, nyuma yo kwimwa imbangukiragutabara yo kuwutwara.

Mahji yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kumugeza mu gace atuyemo mu birometero 80.4 uvuye kuri ibyo bitaro.

Abayobozi b’ibitaro bya Ulaya bahakanye ko batigeze bamwima imodoka yo gutwara uwo murambo, ahubwo ko yawujyanye abakozi b’ibitaro batabizi nkuko umuyobozi w’ibitaro yabitangaje.

Majhi, we avuga ko yatwaye umurambo w’umugore we nyuma y’umunsi umwe abakozi b’ibitaro bamusabye kuwujyana nk’uko inkuru ya Dailymail ibitangaza.

Ati “ Nasabye abakozi b’ibyo bitaro ngo bamfashe bampe imodoka ntware umugore wanjye, ariko baranze. Kubera ko ndi umukene ntari gushobora gukodesha imodoka ku giti cyanjye, nta kindi nari gukora uretse kwikorera umurambo w’umugore wanjye.”

Ibyo byatumye afata umwanzuro wo kuzingira umurambo we mu myenda atangira urugendo rurerure rwo kuwujyana aho avuka i Melghar kugira ngo awuhashyingure hakurikijwe imico n’imigenzo y’u Buhinde.

Urwo rugendo rw’ibirometero 11,2 yarukoze ari kumwe n’umwana we w’imyaka 12, Chaula , mbere yo kubona ubufasha bw’imodoka yabatwaye ibageza aho bari bagiye.

Dana Majhi yikoreye umurambo w'umugore we
Dana Majhi yakoze urugendo rw'ibirometero 11,2 yikoreye umurambo w'umugore we
Majhi n'umukobwa we bategereje ubufasha bwo gutwara umurambo w'umugore we
Majhi yabonye ubufasha bw'imodoka yabatwaye urugendo rwari rusigaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza