Uyu mwana witwa Jiya Rai yoze aho hantu mu gihe kingana n’amasaha umunani n’iminota 40 kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.
Ubusanzwe Rai asanganywe uburwayi bwa Autisme, butuma umuntu agira imiterere n’imitekerereze itandukanye n’iy’abandi. Yiyemeje gukora ubukangurambaga ngo abantu bamenye kandi basonukirwe iby’iyo ndwara.
Amarushanwa yo koga Rai yatsinzemo yari yateguwe n’umuryango Swimming Association of Maharashtra, umwe mu igize Federasiyo y’umukino wo koga mu Buhinde.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko umwaka ushize nabwo Rai yaciye agahigo ko koga mu ntera ya kilometer 14, akabikora mu masaha atatu n’iminota 27.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!