U Buhinde: Umugabo n’umugore bicishijwe ishoka bazira ideni ry’amafaranga 176

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Mu Buhinde Umugabo n’umugore we biciwe imbere y’abantu muri Leta ya Utter Paradesh bazira ideni ry’amarupe 15, angana n’amafaranga y’u Rwanda 176.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko bishwe n’umucuruzi wo mu kiciro cy’abakomeye baguriye ibisuguti (biscuits) by’abana babo batatu bakamubwira ko bazishyura bahembwe.

Kuri uyu wa Kane, nibwo uyu mucuruzi witwa Ashok Mishra yabasanze mu nzira berekeza ku kazi arabahagarika atangira kubishyuza, bamubwiye ko baramwishyura ku mugoroba bamaze guhembwa ariko arabyanga.

Aganira n’ikinyamakuru ‘The Indian Express’ umwe mu baturage utuye mu gace byabereyemo yagize ati “ Ubwo Mishra yakomezaga gusakuza yishyuza amafaranga, umugore n’umugabo bakomeje urugendo berekeza ku kazi maze yirukankira mu nzu ye iri hafi aho azana ishoka.Yatemaguye Bharat (Umugabo) inshuro nyinshi akoresheje ishoka nyuma yadukira umugore we Mamta wageragezaga kumutabara.Bombi bahise bagwa aho.”

Abaturage bo mu cyiciro cy’ab’amikoro make kizwi ku izina rya ‘Dalit community” mu Buhinde mu gace ibi byabereyemo bahise bafunga imihanda bakora imyigaragambyo.

Si ubwa mbere ababarizwa mu cyiciro cyo hasi mu Buhinde bicwa kuko mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo abagabo batatu bakibarizwamo bishwe n’abantu bashinzwe kurinda inka mu Burengerazuba bwa Leta ya Gujarat, ubwo bageragezaga kuvana uruhu ku nka yapfuye nkuko BBC yabitangaje.

Muri Werurwe uyu mwaka kandi undi mugabo wo muri Dalit Community yishwe azira kurongora umugore uri mu cyiciro cy’abakire cyane mu Majyepfo y’intara ya Tamil Nadu.

Se w’uyu mugore yishyikirije inzego z’umutekano yemera ko ari we wishe umukwe we.

Abaturage bahuruye nyuma y'urupfu rwa Bharat n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza