U Buhinde: Inzuki zakomye mu nkokora urugendo rw’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Ingendo z’indege ya sosiyete Air India yo mu Buhinde, zakererewe amasaha atatu n’igice ku kibuga cy’indege cya Kolkata, nyuma y’uko inzuki zagwaga ku idirishya ryayo bakamara umwanya bagerageza kuzivanaho.

Ubuyobozi bwatangije ko iyo ndege yagombaga gutwara abagenzi 136 barimo na Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Bangladesh ibakuye kuri icyo kibuga cy’indege ikabajyana ahitwa Agartala mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bw’u Buhinde.

Izo nzuki ngo kuzivanaho byabasabye guhangana nazo mu gihe kigera ku isaha, bakoresha utwuma duhanagura ibirahure zirushaho gukara ariko nyuma baza kuzivanaho bazifuhereyeho amazi bakoresheje imodoka zagenewe kuzimya inkongi nk’uko AFP yabitangaje.

Inzuki zakomye mu nkokora urugendo rw’indege yagombaga gutwara abarimo Minisitiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza