U Bufaransa: Ikirwa cyashyizwe ku isoko kuri miliyoni 1.6 z’amayero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Ikirwa cya Roch ar Hon kiri hafi y’agace ka Brittany mu Bufaransa, mu minota icumi uri mu bwato uvuye ahitwa L’Arcouest muri Côtes-d’Armor cyashyizwe ku isoko kuri miliyoni 1.6 z’amayero.

Iki kirwa kiriho inzu ya metero kare 140 yubakishijwe amabuye mu kinyejana cya 18, iza kuvugururwa mu myaka ya 1990. Iyo nzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro n’aho kotera umuriro.

Iki kirwa cya metero kare 6420 cyavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera uburyo cyahawe igiciro giciriritse, ubusanzwe kigurwa inzu nziza yo guturamo mu mujyi wa Paris nkuko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje.

Abari kugurisha icyo kirwa bavuze ko kiriho umuriro, amazi meza n’uburyo bw’itumanaho rya telefone kandi kigerwaho n’ubwato.

Amatangazo acyamamaze avuga ko ari amahirwe yahawe abashaka kuba ahitaruye abandi ariko habemerera guhura n’abandi igihe babishakiye.

Iki kirwa cyashyizwe ku isoko ku mayero miliyoni 1.6

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza