U Bufaransa: Hagiye gusohoka amadarubindi arinda abatwaye ibinyabiziga gusinzira

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 13 Nzeri 2017 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Uko ikoranabuhanga rigenda rihindura ubuzima niko n’abahanga udushya bakomeza kuryifashisha mu gushakira ibisubizo ibibazo biri mu nzego zose.

Nubwo amadarubindi amenyerewe mu buzima bwo gufasha amaso kureba, kurinda izuba no kurimba, Umufaransa, Ellcie Healthy, yifashishije ikoranabuhanga yakoze porogaramu ikorana n’amadarubindi izajya iburira abatwaye ibinyabiziga igihe baba barimo gusinzira kandi batwaye.

Ikigo gishinzwe gukumira impanuka zo mu muhanda mu Bufaransa kigaragaza ko impanuka ziterwa no gusinzira kw’abashoferi ziri mu biteza nyinshi muri icyo gihugu.

Inkuru dukesha Topsanté ivuga uyu mukobwa ukomoka mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa yakoze iyo porogaramu ku bufatanye n’ikigo kiyakora cyitwa Optic 2000.

Aya madarubindi akozwe mu buryo butameyerewe, umwihariko wayo ni uko arimo ubushobozi bukangura uwari utangiye gusinzira atwaye ikinyabiziga.

Iyo umushoferi atangiye gusinzira ayo madarubindi acana udutara, agasakuza ndetse na telefone y’umuyobozi w’ikinyabiziga igatangira kumuhamagara ku buryo atakomeza gusinzira.

Ayo madarubindi afite ubushobozi bwo kubona ibimenyetso by’uko umuntu yari atangiye gusinzira harimo kwayura no kuba ingohe z’amaso zigenda zishaka gufatana.

Mu kuburira utwaye ikinyabiziga ko ibitotsi byamufashe yo ubwayo atangira gucana udutara dutukura n’inzogera isakuza.

Ayo madarubindi afite ubushobozi bwo kwikoresha ubwayo cyangwa se iyo porogaramu ukayishyira muri telefone yawe. Icyo gihe telefone y’utwaye ikinyabiziga nayo isona nk’itabaza imuburira nkaho hari icyago kibaye.

Biteganyijwe ko aya madarubindi azashyirwa ku isoko guhera muri Mutarama 2018.

Nubwo ayo madarubindi aje kongera urwego rw’umutekano mu muhanda, abatwara ibinyabiziga basabwa buri gihe kwitwararika bakirinda umunaniro ukabije, bafata ikiruhuko nyuma ya buri masaha abiri igihe bishoboka ndetse no gufata amafunguro yoroheje no gukunda kunywa amazi menshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza