U Bufaransa: Amaze imyaka itatu leta imufata nk’uwapfuye kandi ari muzima

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Mutarama 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Bufaransa witwa Jeanne Pouchain amaze imyaka isaga itatu leta imubarura nk’utagihumeka umwuka w’abazima kandi akiriho, nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yapfuye mu 2017.

Kugira ngo Pouchain w’imyaka 58 y’amavuko afatwe nk’uwapfuye mu bitabo by’irangamimerere kandi ari muzima, ngo byaturutse ku mwanzuro w’urukiko mu 2017, rwanzuye ko yapfuye mu kirego yaregwagamo kwishyura impozamarira.

7SUR7 ivuga ko Pouchain yari afite ikigo gikora isuku, maze mu 2000 ikigo cye gitwarwa isoko n’ikindi kigo nacyo gikora isuku. Habayeho guhererekanya abakozi hagati y’ibyo bigo,ariko amasezerano y’umwe mu bakozi be azamo ikibazo. Mu 2004, yasabwe kwishyura uwo mukozi we ibihumbi 14 by’Amayero nk’impozamarira.

Bitewe n’uko byari byakozwe mu buryo butaboneye, uwo mukozi ntiyahawe impozamarira ye. Mu 2009, wa mukozi yongeye kubura ikirego cye ariko mu 2013 giteshwa agaciro. Abonye bigenze bityo, mu 2016 yagarutse imbere y’urukiko rw’ubujurire avuga ko “Jeanne Pouchain yaba yarapfuye.”

Ayo makuru y’urupfu rw’uwahoze ari umukoresha we yayatanze mu rukiko nta muntu uhari ku ruhande rw’uregwa ngo agire icyo ayavugaho, ariko abacamanza baramwizera bayaha agaciro nta n’igihamya kindi bamusabye.

Urukiko rwahise rwanzura ko Pouchain yapfuye rutagenzuye cyangwa ngo rubaze ababa hafi y’umuryango we, maze atangira kubaho nta bimuranga afite, nta mpushya zo gutwara ibinyabiziga, nta konti muri banki, ndetse nta n’aho yashora imari.

Mu guhirimbanira gusubirana uburenganzira bwe no kugira ngo bimenyekane ko akiri muzima, yatangiye gushaka ibyangombwa mu nzego z’ibanze ndetse ajya kubisinyisha kwa Noteri kugira ngo abone uko ajuririra umwanzuro w’urukiko wo kumufata nk’uwapfuye kandi ariho.

Jeanne Pouchain amaze imyaka itatu leta imufata nk'uwapfuye kandi ari muzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .