00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Umusore n’inkumi batereye akabariro kuri alitari ya kiliziya bisobanuye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umusore n’inkumi bari mu mashusho amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga baterera akabariro kuri alitari ya Kiliziya ya Saint-Michel iri i Bree mu Mujyi wa Limbourg mu Bubiligi, bamenyekanye ndetse bagezwa mu bushinjacyaha.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko abo bombi bahaswe ibibazo mu iperereza ryakozwe na polisi bakemera ko ari bo bifashe ayo mashusho, ariko uko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga byo ntibiramenyekana.

Ubwo bagezwaga imbere y’Ubushinjacyaha, bisobanuye bavuga ko ari “ubugoryi” bakoze kuko batari bagambiriye gutera ishavu umuryango mugari w’Abakirisitu gatolika cyangwa ngo bakine filime y’urukozasoni.

Amashusho yabo amaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi ndetse bikekwa ko ashobora kuzaba ayarebwe n’abantu benshi cyane mu mateka, ugereranyije n’andi y’urukozasoni yaturutse muri icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Jeroen Swijsen, yasobanuye ko uwo musore n’inkumi bagiye guhabwa inyigisho ndetse hagategurwa uburyo bwo kubahuza n’ubuyobozi bwa Kiliziya, bagatanga n’indishyi z’akababaro.

Yakomeje ati “Bagomba guhugurwa bombi bakongera gutekereza ku byo bakoze n’ingaruka zabyo.”

Biteganyijwe ko nibatemera ayo mahugurwa bazahita bajyanwa mu rukiko mpanabyaha.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Sosiyete irimo kubaka iyo Kiliziya yari imaze imyaka idasengerwamo, Ernest Essers, yateye utwatsi iby’ubuhuza avuga ko “adashobora kugirana umwiherero n’abantu bakoze ibyo”, ko ahubwo ibimenyetso byose bigomba gushyirwa ku karubanda.

Icyakora uhagarariye umushinga wo kubaka iyo Kiliziya, Jaak Janssen, yavuze ko ubuhuza bwemewe na Bibiliya kandi ko kuba bemeye ibyo bakoze ari indi ntambwe iganisha aheza.

Umusore n’inkumi batereye akabariro kuri alitari ya Kiliziya mu Bubiligi bemereye Polisi ko ari bo bifashe ayo mashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .