00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Umukecuru yahagaritswe gusura inyamaswa ku bw’umubano wihariye yari afitanye n’inguge y’ingabo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Kanama 2021 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Adie Timmermans w’imyaka 86 yahagaritswe gusura icyanya cy’inyamaswa cya Antwerp mu Bubiligi, kubera “umubano wihariye” yari amaze imyaka ine afitanye n’inguge y’ingabo y’imyaka 38.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko buri cyumweru Timmermans yasuraga icyo cyanya agiye kureba iyo nguge yiswe Chita, bakagaragarizanya amarangamutima y’urukundo arimo gusomana no gukoranaho ku misatsi.

Ubuyobozi bw’iyo nzu bwavuze ko bidakwiriye kuko hari impungenge z’uko iyi nyamaswa yahindura imyitwarire ikaba nk’ibana n’abantu cyane kurusha uko yaguma uko iri. Ikindi cyari gihangayikishije ngo ni uko iyo myitwarire ishobora kuyigisha zigenzi zayo.

Timmermans amaze guhagarikwa kongera kuyisura yasutse amarira, yibaza uko atazongera gusura iki cyanya mu gihe bagenzi be bazakomeza kuyikora, abwira itangazamakuru ko yari imufatiye runini mu buzima bwe.

Adie Timmermans yasutse amarira amaze kwangirwa gusubira gusura inguge yakundaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .