00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi : Abanyarwanda babonye igisubizo mu rugendo rurerure bakora ku maguru (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Buri muntu mu buzima ahura n’ibibazo bitandukanye bisaba ko yishakamo imbaraga kugira ngo abashe kubirenga. Bamwe mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi bahisemo kujya bakora urugendo rurerure rw’amaguru rubafasha kwigobotora ibibazo by’ubwigunge no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwiswe urw’ubuzima (Marche pour la vie), rwaratangijwe muri Mata 2021 ku gitekerezo cy’umuntu umwe waje kugisangiza bagenzi be maze bakacyakira na yombi.

Ku ikubitiro abarwitabiriye bari bake ariko uko birushaho gushyirwa mu bikorwa no kumenyekanishwa umubare wabo ukiyongera, kuri ubu mu mpera za buri cyumweru bakora ibirometero 20 cyangwa birenga.

Norbert Nsabimana usanzwe akora ibijyanye no gutoza ibyitwa ‘Coaching d’entreprises’, watangije iyi gahunda, yavuze ko ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu mu buryo butandukanye.

Ati « Iyo ugenda n’amaguru nk’uku tubikora umutwe uraruhuka ugatekereza ibintu byiza bizima. Hano dutuye mu Bubiligi nk’Abanyarwanda twasanze twajya tugenda dutekereza n’abacu twabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. »

Akomeza avuga ko ari n’ikimenyetso kugira intego no kugerageza kuyigeraho ndetse bifasha no gusohoka mu kababaro baterwa n’ibihe byo kwibuka bitaborohera.

By’umwihariko ku itariki ya 3 Nyakanga Abanyarwanda n’inshuti zabo zirimo Ababiligi bose bagera kuri 60 bahuriye muri uru rugendo rwatangiriye kuri Château de la Hulpe kare mu gitondo bakora ibirometero 20, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dieudonné Sebashongore akaba yarifatanyije na bo.

Abitabira iki gikorwa na bo bavuga ko ari ingirakamaro bagahuriza ku rugwiro rukirangwamo, rubafasha kumenya imijyi yo mu Bubiligi itandukanye n’aho buri wese atuye irimo nka Wallonie (Liège), Namur, Bruxelles, Mons no mu turere twa Flandre ahagana mu Majyaruguru y’u Bubiligi, amateka yaho n’ibindi.

Nsabimana yongeyeho ati « Ikindi urebye ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ni uburyo bwo gusohoka no kutigunga.
Ntakidutega kuko n’iyo imvura igwa turabyitegura.Ni urugendo rusaba ibikoresho byabugenewe nk’imyambaro n’inkweto kandi ubyiyemeje abona bitamugoye. »

Iki gikorwa ngo kirafunguye kuri buri muntu ubyifuza kandi utangiye wese ngo ntabihagarika kuko ari siporo yoroshye kandi ifasha umubiri n’ibitekerezo.

Bamwe mu bitabiriye urugendo rwo ku itariki ya 3 Nyakanga
Marche pour la Vie ni siporo yoroshye kuyikora ngo uwayitangiye ntapfa kuyihagarika
Amb. Sebashongore (ibumoso) na Nsabimana Norbert wateguye iki gikorwa
Marche pour la Vie ngo ni ikimenyetso kugira intego no kugerageza kuyigeraho ndetse bifasha no gusohoka mu kababaro
Mu gusoza bahuriye hamwe barasangira

Amafoto : Marche pour la vie / Kagabo Theophile
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .