Turikiya: Imbwa yamaze iminsi itandatu ku muryango w’ibitaro itegereje shebuja uharwariye

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Mutarama 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hari bamwe batishimira imbwa babona n’abaziyegereza bakabifata nabi, muri Turikiya ho hari iyamaze iminsi itandatu ku muryango w’ibitaro shebuja yari arwariyemo imutegereje ngo bazasubirane imuhira.

Iyo mbwa yitwa Boncuk y’umugabo witwa Cemal Sunturk utuye mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ngo yahenze imbangukiragutabara ije gufata shebuja ku wa 14 Mutarama 2021, ajyanywe ku bitaro bya Medical Park biri hafi y’aho atuye, maze irabakurikira ihagarara ku muryango w’ibitaro aho yakomeje gutegerereza umunsi ku munsi yihanganye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwamenyesheje umuryango wa Senturk ko imbwa yabo yagumye ku bitaro baza kuyifata bayisubiza mu rugo, ariko buri uko bagiye kuyifata ikabatoroka ikigarukira gutegereza ko shebuja asezererwa.

Kubera ko ibyo bitaro biri hafi y’urugo rwa Sunturk, ngo abari mu rugo ntibamenyaga igihe iyo mbwa yabatorokeye.

Umuyobozi w’ibyo bitaro, Murat Ercan, yatangaje iyo mbwa yanze kuhava, imara iminsi itandatu yose kugeza igihe shebuja yasererewe.

Ku rundi ruhande ariko ngo na shebuja yayikundaga urw’akadasohoka kuko yavuze ko ayikumbuye muri icyo gihe yari mu bitaro, ndetse agacishamo akayivugishiriza mu idirishya.

Muri uko kuyivugishiriza mu idirishya yagiye anayisaba gusubira mu rugo ariko ntiyabikozwa kugeza igihe akiriye.

Iyo mbwa imaze imyaka icyenda ibana na shebuja, ngo muri iyo minsi yose yamaze ku bitaro yagaragarije akanyamuneza abaganga bamugaburiraga bakanamwitaho.

Senturk amaze gusezererwa, yasanze Boncuk ye imutegereje ku muryango basubira imuhira.

Shebuja yacishagamo akayisuhuriza mu idirishya
Iminsi itandatu yose iyi mbwa yayimaze itegereje shebuja
Iyo mbwa yabaniye neza abaganga bitaga kuri shebuja
Senturk akikiye imbwa ye bamaranye imyaka icyenda bahuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .