‘Tokophobia’ ubwoba bushobora gutuma umugore afata umwanzuro wo gukuramo inda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Ni ibisanzwe ku mugore kumva ahangayitse cyangwa afite ubwoba bwo kubyara no gutwita, ku bagore bamwe ubu bwoba buba bwinshi cyane kuburyo bihindura n’uburyo babayeho ari byo byitwa ‘tokophobia’

Akenshi ubu bwoba buterwa no gutekereza ku bubabare n’impinduka azanyuramo mu gihe atwite ndetse no mu gihe cyo kubyara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bari hagati ya 2.5% na 14% bafite ubu bwoba bwo kubyara no gutwita(tokophobia), ndetse hari n’abashakashatsi bagaragaza ko iyi mibare ishobora no kuba igera kuri 22%.

Tokophobia ishobora kwibasira abagore batarabyara na rimwe, ibi bishobora guterwa n’ihungabana rikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yigeze gukorerwa, cyangwa bigaterwa n’inkuru yumvana abandi n’ibyo abona kuri televiziyo byose biganisha ku byago umuntu ashobora guhura nabyo igihe atwite cyangwa ari kubyara.

Ubu bwoba kandi bushobora kugirwa n’umugore wigeze kubyara bitewe n’ububabare azi yanyuzemo igihe yari atwite.

Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bafite iki kibazo cya ‘tokophobia’ bahitamo kwirinda gutwita, cyangwa bagahitamo gukuramo inda ndetse hari n’abihitiramo kubagwa (atari umwanzuro wa muganga) igihe bagiye kubyara kuruta kuba babyara bisanzwe.

Ingaruka za ‘Tokophobia’ ni uko biteza ingorane ndetse bigatinza imirimo yo kumubyaza kubera ubwoba aba afite ndetse bikaba byatuma hitabazwa uburyo bushobora kugira ingaruka kuri we n’umwana.

Umugore ufite iki kibazo agirwa no kuganira na bagenzi be bakamwumvisha ko nta kibazo azagira, bakamuha ubunararibonye bwabo. Iyo binaniranye, hari abaganga babizobereye batanga inama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza